Hari impamvu dukwiriye kwemera Bibiriya nuko igira ubumwe kandi ibyo dusanga muri Bibiliya biba ari ukuri kuko igihe kiragera bigasohora.
Abanditsi bayo baratandukanye ariko bose bahuriza hamwe maze nayo ikagira ubumwe. Abasobanura bavuga ko bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40 bayanditse mu myaka 1500 muri abo dusangamo abarobyi,abami,abahanuzi,abategetsi abungeri abaganga bose bari bafite intumbero imwe yo kwerekana Imana imwe.
Ibyo bibiliya ivuga birasohora, ivuga ukuri kandi kugasohora, tubonamo ubuhanuzi bwamaze gusohora nko ku ivuka rya Yesu. Ubu buhanuzi bwarasohoye. Ubuhanuzi bwavugaga ku mibabaro ya Kristo. Ubu nabwo bwamaze gusohora.
Yesu yatanze ingero nyinshi kuri Bibiliya, ubwo yahuraga na satani yaramubwiye ati biranditse ngo umuntu ntatungwa n’umutsima gusa. Aya magambo wayasanga mu gutegeka kwa kabiri 8:3
Ubumenyi bwemeza Bibiliya nk’ijambo ry’Imana. Hari imyaka myinshi yatabutse abahanga batemera bibiliya nk’ijambo ry’Imana.
Ijambo ry’Imana kandi rigira imbaraga kandi rigira ubugi buruta ubw’inkota.
Abantu bashobora gukora ibijyanye n’ubuhanga bwinshi ariko nta numwe ushobora guhindura umutima w’umuntu ngo bumwemeze icyaha ndetse bunamwemeze wihana.
Icyo ukwiriye gukora nukwemera ijambo ry’Imana ukaryizera kandi ukaryubaha ndetse ukarikurikiza naryo rikaguhindura. Imana ishobora kuvugana natwe mu ijambo ryayo. Nta muntu numwe ushobora kuguha ubugingo nyamara ijambo ry’Imana rishobora kuzaguhesha ubugingo buhoraho. Umwigisha: Past SEBUGORORE Henry