Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ibihereranye no guhuhura indembe. Icyakora ibyo ivuga ku birebana n’ubuzima n’urupfu bigira icyo bitwigisha. Kwica ntibyemewe ariko nta mabwiriza avuga ko umuntu yagombye gukora ibintu bidasanzwe kugira ngo atinde gupfa.
Bibiliya ivuga ko Imana ari yo Muremyi wacu, ikaba “isoko y’ubuzima” (Zaburi 36:9; Ibyakozwe 17:28). Imana ibona ko ubuzima ari ubw’agaciro kenshi. Iyo ni yo mpamvu Imana itemera ko hagira umuntu wica undi cyangwa ngo yiyice (Kuva 20:13; 1 Yohana 3:15). Nanone Bibiliya ivuga ko twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo tubungabunge ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Uko bigaragara, Imana ishaka ko duha agaciro impano y’ubuzima.
Byagenda bite se ubuzima bw’umuntu buri mu marembera?
Bibiliya ntiyemerera abantu kwica abandi niyo baba babona bazapfa byanze bikunze. Urugero rw’Umwami Sawuli rurabigaragaza. Igihe yakomerekeraga cyane ku rugamba, yasabye uwamutwazaga intwaro kumwica (1 Samweli 31:3, 4). Uwamutwazaga intwaro yarabyanze. Icyakora hari undi muntu wigambye abeshya ko yari yamwishe. Kubera ko Dawidi yabonaga ibintu nk’uko Imana ibibona, yamuryoje icyo gikorwa cyo kumena amaraso.—2 Samweli 1:6-16.
Ese ubuzima bugomba kubungwabungwa uko byagenda kose?
Iyo byagaragaye ko ubuzima bw’umuntu buri mu marembera, Bibiliya ntivuga ko umuntu yagombye gukora ibishoboka byose ngo yongere igihe azamara. Icyakora Bibiliya idufasha kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Urupfu ni umwanzi wacu ukomeye kuko ari ingaruka yo kuba tudatunganye (Abaroma 5:12; 1 Abakorinto 15:26). Nubwo tutifuza gupfa, nanone ntitugomba kubitinya kuko Imana yadusezeranyije ko izazura abapfuye (Yohana 6:39, 40). Umuntu wubaha ubuzima agomba kwivuza neza uko bishoboka.