• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza IJAMBO RY'UMUNSI

“Igihe cyo gutabarwa iyo kirangiye”-Pastor Gaudin MUTAGOMA

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
08/02/2019
muri IJAMBO RY'UMUNSI
0
0
Ntukwiriye kubaho utinya umuvumo kandi ntanumugisha ufite -Pastor Gaudin M.
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
599
Abacamanza 11:8
Nuko abakuru b’i galeyadi basubiza Yefuta bati: ” Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n’Abamoni.Nitumara gutsinda Uzaba Umutware wacu,utware abatuye i Galeyadi bose.”
Yefuta yavutse afite igitutsi kuko Galeyadi yamubyaye kuri Maraya, Nuko Umugore nakwita Uwisezerano amaze kubyara abahungu bamaze gukura birukana Yefuta murugo, Banga ko yazagira icyo aragwa muri urwo rugo rwa Se ngo kuko ari Umwana w’undi mugore!
Bene ubu buzima bwo kwirukanwa, kudahabwa agaciro, kutagishwa Inama mu muryango, kudahabwa intebe, gusuzugurwa no guteshwa agaciro nabo muvukana, musengana,muturanye, nabandi batandukanye bitewe nuko wavutse,ibyo utunze ubu, n’ibindi ni ibintu duhura nabyo cyane mubuzima bwa buri munsi.
Nubwo abantu baduta batwita ko twavutse kuri ba Maraya, Twavukiye mubukene, Twavutse hari ingingo tudafite, tutize amashuri nkayabo, bituma bumva Ko udakwiriye kugira umugabane aho uri, bituma bashobora kukwirukana, ukabaho nabi wishakishiriza ureba Imana gusa kuko abakabaye bakuri hafi bagutaye!
Imana ntizaguhana, Igihe kimwe Hagayi yirukanywe kwa aburahamu, umwana amusonzanye Imana ifukura akariba. Reka nkubwire ko atariko bizahora. Ubuzima nibuhinduka abantu bazahindura ikibonezamvugo kuko Imana izakomeza kubana nawe. Uyu munsi nawe uzi benshi bashobora kuba baraguteshaga agaciro kera ariko ubu ukaba Umeze neza.
Imana yishimira ko yatugirira neza mugihe cyayo, abanya Galeyadi ntibari baziko
Hari igihe kizagera bagakenera Yefuta, akenshi Usanga Ubumenyi twakuye mubibazo twanyuzemo aribwo bufasha mugutabara abatwirukanye, abadutesheje agaciro n’ibindi. Ndashaka kukubwira ko ubuzima urimo uyu munsi atari iherezo. Abantu bajya bitiranya Urugendo naho umuntu agiye! Aho ujya hashobora kuba heza ariko urugendo rukagorana!
Ni kenshi Uzajya muri Cartier zikomeye ariko zitarabona imihanda, Ariko wagera muri icyo gice ukakibonamo amazu meza, baguha karibu ugatangara uti ese uyu muhanda wajyaga muri iki gipangu?ni uko bimeze Imana nayo Ibanza kubaka aho tuzahagara Imbere, Akenshi rero iyo uhuye nabantu bareba hafi, bagusuzugura bashingiye ku mateka, uko wavutse, aho wize n’ibindi.
Guhera uyu munsi ntukwiriye kwibona uko abantu bakubona, kuko Uko wavutse ntaho bihuriye n’Impamvu wavutse, Wavutse uzaba ukomeye nubwo wavukiye mukiraro, wavutse uzagira umumaro nubwo witwa Ko wavutse kuwundi mugore(maraya). Wavutse uzakora ibikomeye nubwo wigiye kuri Ecole Primaire de…….nawe urahazi ariko igihe kizagera Imana ikwicaze ahakwiriye. Nibwo abagutaye bazagaruka kugushaka kuko uzaba ugeze aho ukwiye kubafasha!
Uyu munsi Wige kubabarira, nawe Uvuge nka Yosefu uti nubwo mwagambiriye kungirira nabi, Imana yo yagambiriraga kungirira neza, kugira ahari mugihe kimeze nk’iki nzabe uwo Kubafasha aho kubitura Inabi. Ubutwari bukomeye si imbaraga zo kwihorera, ahubwo ubutwari bukomeye n’Imbaraga zo guha amata uwakwimye amazi.
Guhera Uyu munsi ukwiye kwiga kubabarira abagutesheje agaciro, Ukwiye kwemera ko Imana ariyo yahisemo kuguha imbaraga,Ukamenya ko kuba uriho ari ukugira ngo Imana yerekane ko Umugambi wayo urenge
Niba warigeze guhezwa mu nama z’Umuryango kubera ko ntajambo wagira, niba warirukanywe murugo kubera ko witwa umwana wa maraya, niba wararwanyijwe kubera kuvuga inzozi zawe nka Yosefu, warasuzugurwaga nka dawidi , ukwiye kumenya ko Imana ariyo ifite Ijambo rya nyuma kubuzima bw’ibihumeka. Maze ukitegura kugirira neza Uwaguhemukiye, utarakwifurizaga kubaho, kuko bazaza bikubite imbere yawe bifuza ko wababera ahakomeye!
Ni kenshi twisanga mubihe tutiteye ariko abandi buriraho batubuza amahoro, badutuka, batwita amazina, badusebya, bataduha agaciro, ariko uko Iminsi ihita igahitana amateka mabi, Imana ikagenda ikugeza aho ikwiriye kuba ikugeza.
Abantu benshi bajya barwana urugamba rwo kwemerwa, ariko Ndashaka kukubwira ko igihe iyo kigeze abatakwemera barakwemera. Wowe senga ,ukore,ukiranuke, wizere Imana yakuremye, ibisigaye Imana nihindura amateka abantu bo biteguye kwiga ikibonezamvugo mundimi zose ngo ahari babashe kukwita Honorable,His Excellence,Sir………..Ndakwifuriza kwifuzwa nabakurenganyaga kera kubera Impamvu utihitiyemo!
Umuntu wese afite amahitamo yo kubaho nk’umuntu waciye mubuzima bubi, cyangwa agahitamo kubaho nkuwabusohotsemo, ni keshi usanga abantu babayeho nkabakene kandi barakize, Cyangwa agahora avuga inzara yamuriye kera aho kuvuga ibiryo byuzuye ameza ye! Amahitamo rero nayawe kubaho nkufite icyo abuze cyangwa kubaho nkufite icyo agezeho!
Imana iguhe umugisha kugira ngo Ube umugisha!
Umwigisha: Pastor Gaudin MUTAGOMA
Ibiherukaa

Prophet Claude yagaragaje impamvu abakristo bakwiye kwirinda telefoni mu rusengero

Ibikurikira

Impamvu yo kubana neza n’abo muvukana

inyigisho

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Nturebe k’ubwinshi cyangwa ku mbaraga z’ibikurwanya ahubwo uhe agaciro Uwiteka murikumwe
IJAMBO RY'UMUNSI

Humura Uwiteka ari hafi yawe – Pst Mugiraneza J. Baptiste

14/01/2025
Komeza wegere Imana udatinya kuko gusenga kwawe kuyigeraho – Pst Mugiraneza J. Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Komeza wegere Imana udatinya kuko gusenga kwawe kuyigeraho – Pst Mugiraneza J. Baptiste

11/01/2025
Witinya kuko Uwiteka Imana abana nawe ibihe byose – Pst Mugiraneza J. Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Ujye wibuka ko Uwiteka ahari – Pst Mugiraneza J. Baptiste

04/01/2025
Ukuboko kwiza kw’Imana gutangaje kube ku buzima bwawe – Pst Mugiraneza J. Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Ukuboko kwiza kw’Imana gutangaje kube ku buzima bwawe – Pst Mugiraneza J. Baptiste

03/01/2025
Ibikurikira
Impamvu yo kubana neza n’abo muvukana

Impamvu yo kubana neza n’abo muvukana

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.