• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza IBITARAMO

Igitaramo SLAVES OF WORSHIP 2019 kigarukanye imbaraga zidasanzwe

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
15/08/2019
muri IBITARAMO
0
0
Igitaramo SLAVES OF WORSHIP 2019 kigarukanye imbaraga zidasanzwe
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
1,049

Igitaramo cyiswe SLAVES OF WORSHIP gitegurwa n’itsinda rya Shining Stars Family ryo mu Itorero rya Evangelical Restoration Church Masoro cyongeye kugaruka aho kuri nshuro yacyo ya kabiri kibaye kigiye kwitabirwa n’ibihangange mu kuvuga, kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kigomba kuba tariki ya 18 kanama 2019 Saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo Shining Stars izongera guhuza abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse ahantu hatandukanye bagahurira kuri Evangelical Restoration Church Paruwasi ya Masoro muri Shekinah Hall.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’iri tsinda rya Shining Stars, Bwana Jake Kezi agira ati:” ibanga ridufasha kugera ku ntego tuba twiyemeje nta rindi uretse gusenga cyane, gushyira hamwe ndetse no kugira urukundo hagati mw’itsinda”.

Yongeraho ati :“ubundi buntu bukomeye ni ukugira ababyeyi bo mu mwuka n’itorero ryiza”.

Shining Stars yagiye itegura ibitaramo bitandukanye, hakaba harimo icyamenyekanye cyane cyiswe “Slaves of Worship” bisobanura “Imbata zo Kuramya”.

Icyi gitaramo kikazaba gifite intego iboneka muri Bibiliya mu Baroma 6:18 ivuga ngo “Maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka”.

Ku nshuro ya mbere icyi gitaramo cyabaye mu mwaka wa 2016, aho cyahuje imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitatu (3,000) muri Shekinah Hall ndetse benshi bakabura naho bicara.

Byari ibihe bidasanzwe abacyitabiriye batazibagirwa kuko bamwe bahamije ko hari umwuka n’umunezero by’Imana mur’icyo gitaramo.

Kuri iyi nshuro benshi bategerezanyije amatsiko menshi “Slavesof Worship 2019” ibura iminsi mike gusa ngo yongere ibe dore ko itsinda rya Shining Stars batangaje ko bari kuyitegura neza mu mwuka, mu bugingo no mu myitozo kandi ngo hakaba hari icyizere ko bizaba ari ibihe byiza cyane mu kubaho kw’Imana aho bizaba ari ibihe byiza byo gushima Imana ku bwo guhindurirwa amateka tuva mu bubata bwa satani tujya mu bubata bwa Kristo Yesu waducunguye ndetse tunamwamamaza ngo abatamuzi bamumenye.

Iki gitaramo kizitabirwa n’umukozi w’Imana Apostle Joshua Ndagijimana Masasu ari nawe uzigisha hakazaba hari n’abaramyi bazafatanya na Shining Stars nka Patient Bizimana, Arsene Tuyi, Christian Irimbere, Serge Iyamuremye, James na Daniella, Tehillah Worship Ministry, Shekinah Dance na Shekinah Worship Team Masoro.

Twabibutsa ko itsinda rya Shining Stars, ari itsinda ribarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Masoro, ryatangijwe mu mwaka wa 2004, rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mbyino aho kuva ritangijwe kugeza ubu rimaze imyaka 15, aho ryaranzwe no guhora ritera imbere mu mikorere no mu dushya ku buryo amatsinda menshi arifata nk’intangarugero akaryigiraho byinshi.

Ibiherukaa

Nta mukiristo ukwiye gukora ibintu bidafitiye akamaro Imana: Ev Kanobana Jean Baptiste

Ibikurikira

Gusenga Imana si ubusenzi no kuyihamagara ntihebeba: NYIRABAHIRE Angelique

inyigisho

Wiryama isezerano ry’Umwuka Wera ni Iryacu ibihe byose
AMAKURU ANYURANYE

Wiryama isezerano ry’Umwuka Wera ni Iryacu ibihe byose

27/08/2019
“Calvary tour” yateguwe n’ umuramyi Danny Mutabazi ubu igiye gukomereza i Nyabihu
IBITARAMO

“Calvary tour” yateguwe n’ umuramyi Danny Mutabazi ubu igiye gukomereza i Nyabihu

01/02/2018
Ibikurikira
Gusenga Imana si ubusenzi no kuyihamagara ntihebeba: NYIRABAHIRE Angelique

Gusenga Imana si ubusenzi no kuyihamagara ntihebeba: NYIRABAHIRE Angelique

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Loading Comments...