Igitaramo SLAVES OF WORSHIP 2019  kigarukanye imbaraga zidasanzwe

Igitaramo cyiswe SLAVES OF WORSHIP gitegurwa n’itsinda rya Shining Stars Family ryo mu Itorero rya Evangelical Restoration Church Masoro cyongeye kugaruka aho kuri nshuro yacyo ya kabiri kibaye kigiye kwitabirwa n’ibihangange mu kuvuga, kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kigomba kuba tariki ya 18 kanama 2019 Saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo Shining Stars izongera guhuza abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse ahantu hatandukanye bagahurira kuri Evangelical Restoration Church Paruwasi ya Masoro muri Shekinah Hall.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’iri tsinda rya Shining Stars, Bwana Jake Kezi agira ati:” ibanga ridufasha kugera ku ntego tuba twiyemeje nta rindi uretse gusenga cyane, gushyira hamwe ndetse no kugira urukundo hagati mw’itsinda”.

Yongeraho ati :“ubundi buntu bukomeye ni ukugira ababyeyi bo mu mwuka n’itorero ryiza”.

Shining Stars yagiye itegura ibitaramo bitandukanye, hakaba harimo icyamenyekanye cyane cyiswe “Slaves of Worship” bisobanura “Imbata zo Kuramya”.

Icyi gitaramo kikazaba gifite intego iboneka muri Bibiliya mu Baroma 6:18 ivuga ngo “Maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka”.

Ku nshuro ya mbere icyi gitaramo cyabaye mu mwaka wa 2016, aho cyahuje imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitatu (3,000) muri Shekinah Hall ndetse benshi bakabura naho bicara.

Byari ibihe bidasanzwe abacyitabiriye batazibagirwa kuko bamwe bahamije ko hari umwuka n’umunezero by’Imana mur’icyo gitaramo.

Kuri iyi nshuro benshi bategerezanyije amatsiko menshi “Slavesof Worship 2019” ibura iminsi mike gusa ngo yongere ibe  dore ko itsinda rya Shining Stars batangaje ko bari kuyitegura neza mu mwuka, mu bugingo no mu myitozo kandi ngo hakaba hari icyizere ko bizaba ari ibihe byiza cyane mu kubaho kw’Imana aho bizaba ari ibihe byiza byo gushima Imana ku bwo guhindurirwa amateka tuva mu bubata bwa satani tujya mu bubata bwa Kristo Yesu waducunguye ndetse tunamwamamaza ngo abatamuzi bamumenye.

Iki gitaramo kizitabirwa n’umukozi w’Imana Apostle Joshua Ndagijimana Masasu ari nawe  uzigisha hakazaba hari n’abaramyi bazafatanya na Shining Stars nka Patient Bizimana, Arsene Tuyi, Christian Irimbere, Serge Iyamuremye, James na Daniella, Tehillah Worship Ministry, Shekinah Dance na Shekinah Worship Team Masoro.

Twabibutsa ko itsinda rya Shining Stars, ari itsinda ribarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Masoro, ryatangijwe mu mwaka wa 2004, rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mbyino aho kuva ritangijwe kugeza ubu  rimaze imyaka 15, aho ryaranzwe no guhora ritera imbere mu mikorere no mu dushya ku buryo amatsinda menshi arifata nk’intangarugero akaryigiraho byinshi.