IHEMA RYIBONANIRO
KANDI BANDEMERE UBUTURO BWERA NTURE HAGATI MURIBO
KUVA 25:8
URUGO RW’IHEMA
KUKI MOSE YABWIWE KUBAKA IHEMA
1.Imana yari ikeneye ubuturo, kuko n’ubusanzwe Umugambi w’Imana n’uwo kubana n’Abantu (soma: kuva 25:8,Imig 8:31, Matayo 1:23) byashushanyaga Yesu waje kubana n’abantu nk’uko Izina rye rivuga uzamwite Imanweli “Imana iri kumwe natwe”. (Ririmba no 224) urafashwa kurushaho.
B. IMANA YASHAKAGA KUBEZA
2. Abasiraheli bari bafite ibyaha ariko batabizi; Imana yari ikeneye ko bamenya intege nke zabo, kandi iyo uhuye n’Imana ikintu cya mbere igusaba ni ugukwetura inkweto zawe kuko uba ugeze ahera.
Tekereza uko byagendekeye Yesaya ahuye n’Imana (Yesaya 6:1-7, reba Mose n’igihuru cyaka ( kuva 3:1-5). Nicyo gituma umuntu utagira Umwuka w’Imana aba ikigenge. Mfasha iyi ndilimbo ya 38 mu Gushimisha
*D. KUKI IHEMA RYUBATSWE?
4. Imana yashakaga ko Abisiraheli bezwa ikabona kubajyana ikanani, mu Gihugu cy’amasezerano. Niyo mpamvu utejejwe atazabona Imana (Hebur 12:14).
Ninde uzatura ku musozi w’Uwiteka ?(Zab 15:1-3)
Ubuzima bw’Umukristo bunyura ahantu 3
Kwa Farao, mu butayu, Ikanani.
Twaririmbana indilimbo ya 68. Yewe ntakindi gihesha gukiranuka.
*ISHYANGA RITURA UKWARYO
5. Imana yashakaga ishyanga ryera iraga igihugu cya kanani. Mu ihema hari mu ngando yo kubatunganya, bakaba Ubwoko butura ukwabwo (kubara 24:8-9)
Itorero ni ishyanga ryera (1pet 2:9-10)
Abatambyi b’Ubwami
Abantu Imana yaronse
Inshingano z’Itorero ni izo kwamamaza Ishimwe ry’iyabahamagaye.
*AGACIRO K’IHEMA
Ihema ryasaga nabi Inyuma ku buryo wabonaga nta bwiza rifite, kandi abahanga mu kubara Izahabu gusa yagiyeho, ingana n’ibiro 35kg, utabariyemo ifeza, umuringa, ibitambaro, imbaho, indodo n’amavuta.
1Kg cy’izahabu kigura 13.000$ kw’isoko
35kg z’izahabu = 13000$x35x600frw=273.000.000.frw
*ABAREBEYE INYUMA NTIBAMENYE AGACIRO K’IHEMA
Kuko Ihema ryashushanyaga Kristo uzaza
Kandi koko yaje mube abe ntibamwemera (Yohani 1:10-12)
Kandi Ubwami bw’Imana bugereranywa n’izahabu zahishwe umuntu azigwaho. Mbega ibyishimo by’uko twaguye kuri izo zahabu.(Mat 13:44, kolos2:2-3).
Yesaya 53:2-5 «yarasuzugwaga akangwa n’abantu nyamara igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, yewe abarebera Itorero mu binyamakuru barahombye.
*UBUSOBANURO
Nkuko twabibonye Mbere yo kwinjira mwihema ,wanyuraga ku marembo afite amabara ane ,ariwe Yesu.
Ibitambaro by,urugo byari Umweru bifashwe ninkingi zikozwe mumbaho z’umunyinya(Umushita)zisize umuringa ni ukuvuga ko Imana ishobora kubana n’Abantu iyo batsindishirijwe.
*UBUSOBANURO BWINGENZI BW’AMABARA Y’IHEMA*
[27/8 11:00] Donna Mma Vanny: *AMAREMBO Y,IHEMA
.Yapimaga m 10,z,ubutambike byasobanuragako,Imana yifuzako Abantu bose bakizwa (1Timo2.4,5)
-Yari afite amabara ane:
-Ubutumwa bune
-Ibizima bine
-Impande enye z,Umusaraba
-Irembo ryari rikinzwe nibitambaro
AHANTU HADASANZWE
IKAMBI = ISI YIBYAHA
HANZE = GUTSINDISHIRISHWA(tentative)
AHERA = (KWERA KW,ABANTU)
AHERA HAHERA = KWERA KW’IMANA
*IMBAHO ZIKOZWE MUMUSHITA
“Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mubutayu niko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa kugirango umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho”–`Yoh 3:14,15`.
(Ifoto ntabwo yaje)
UMUBARE 4
Igicaniro cyariho amahemba 4
Umusaraba wari ufite impande 4
Amavanjiri 4
Yesu geragejwe iminsi 40
Imvura ya mugihe cya nowa yaguye iminsi 40
Inenewe hagomabaga kurimbuka muminsi 40
UMUBARE 4
Yesu yagiye igetsamani kuwa 4
Goliyati yatuse abisiraheli iminsi 40
Abisiraheli bamaze imyaka 430
Habayeho insengero 4
Iminsi yigisambo ni 40
Bamaze imyaka 40 mubutayu
Past Uwambaje Emmanuel