Ihungabana ni Impinduka zo mu mitekerereze no mumyitwarire by’umuntu wagwiriwe n’ibyago bikomeye kandi bimutunguye.
Ingero: Indwara z’ibyorezo zikomeye (covid 19), Genocide, Impanuka zikomeye ndetse nindi.
IBIMENYETSO BYIHUNGABANA
Uwagize Ihungabana Arangwa no kugira Amarangamutima hamwe n’imyitwaririre bidasanzwe birimo Ibi bikurikira :
- Kurira kurugero rwo hejuru
- Ubwoba bwinshi
- Guhumeka insigane
- Kutabasha gutuza
- Kubura Ibitotsi
- Gutakaza Appetit
- Kugira Inzozi zinyuranye zigaragaza ibihe arimo cyangwa yanyuzemo
- Nibindi.
UBUFASHA BUHABWA UWAHUNGABANYE
1.Kumuba hafi
2.Kumutega Amatwi
3.Kumuhumuriza
4.Kumufasha kugaruka mugihe turimo
5.Kumufasha kwakira Impinduka zibihe Arimo.
NB: Mu gihe Ibimenyetso bikomeje kwiyongera ugomba kwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima zikwegereye.
Umuntu ufite ihungabana arwanya ikintu cyose gishobora kumwibutsa cg kukusubiza muri bya bintu yabonye niho uzasanga bamwe badashaka kumva amaradio,kureba tv ,kujya ahantu habereye cya gikorwa nibindi.
Aho umuntu amera noneho nkuri muri bya bihe niba warigeze ujya ahantu bibutse uzacunge hari umuntu ujya kumva ukumva ari gutaka avuga ngo baranyishe cyangwa ukabona aragenda yihishahisha ibi rero umuntu ufite ihungabana bimubaho aho ushobora gusanga ari ku vivant ubuzima bwa cyagihe
Ashobora kwisanga abibamo no mu nzozi aho usanga agira inzozi za byabindiii.
Umwigisha: Ev. Delphine