Ihungabana Rivuze Iki Kumukristo?

Mwaramutse neza? Uyumunsi turaganira kumagambo dusanga mugitabo cyabami, turebe ubuzima bwa Eliya wahungabanye nuburyo Yasohotse mubuvumo

  1. Turareba kandi Ihungabana niki?
  2. Ibimenyetso by’uwahungabanye
  3. Uko wafasha Uwahungabanye

Turifashisha Igitabo cya 1 cy’Abami 19

Ariko Eliya agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati

“Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.” Nuko yiryamira munsi y’icyo giti cy’umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.” Arakanguka abona umutsima.

utazeku makara, n’agacuma k’amazi biri ku musegowe. Ararya aranywa, arongera ariryamira. Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runiniru gukomereye.” Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana.

Agezeyo yinjira mu buvumoagumamo.Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho aramubazaati “Eliya we, urakora iki aho?” … Iramubwira iti:  “Sohokauhagarare ku musoziimbere y’Uwiteka.”Uwo mwanya Uwiteka amucaho, mazeumuyagamwinshi wa serwakiraurazausatura imisozi,umenaguriraibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga.

Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi. … Eliya amaze kuryumva yitwikiraumwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubazariti “Eliya we,urakora iki aho?” (1 Abami 19:4-9,11,13)

Nk’uko twumvise Aya magambo Eliya Yari yarahuye n’ibikomere byinshi cyane cyane Ashegeshwa na Benewabo bishwe b’abahanuzi kandi bapfaga nabi Abareba

Nubwo yabonaga Imana Imukoresha kugeza nigihe Yasannye Igicaniro Akica Abahanuzi Ba Baaali ntibyamubujije Guhunga kubera Ubwoba.

IBIMENYETSO ELIYA YAGARAGAJE BYEREKANA KO YAHUNGABANYE

1.Guhunga

2.Kwanga kurya

3.Kwifuza gupfa

4.Kwinjira mubuvumo ( kwigunga, ugatakaza Ikizere, ukibagirwa ibyiza byakera).

Bene Data gukorera Imana cyangwa se kugira Imbaraga zafasha Abandi ntibikuyeho ko Ibihe wanyuzemo iyo utabashije kubyakira ntibyabuza Umuntu guhungabana  Icyafashije Eliya nuko Imana Yamwoherereje Malayika Akamuha Ibyokurya (Imbaraga zokubaho).

Hari imbaraga z’Imana zisohora Abahungabanye zikabakiza, zikababashisha kubaho mubuzima bushya, zikabashoboza kandi kwakira impinduka.

Ushobora kuba warahungabanijwe nikintu runaka , wanze kukirekura Igihe cyose wumva wigunze ,Ukumva watakaje Ibyiringiro byo kubaho. Humura Imbaraga zImana zirahari zikubwira ngo BAHO Hobera Ubuzima haracyari Ibyiringiro byo kubaho.

 

Yesu Abahe Umugisha

Ev. Delphine Uwanyirigira