Mu Itorero rya Kristo habamo ubuzima bwiza ndetse n’ubwenge duhabwa n’Imana, icyo ni nacyo gitandukanya abizera n’abandi bantu. Bityo dukwiye kugira umwete wo kumenya Ijambo ry’Imana ndetse no guterana n’abandi bizera. Imana ibasha kandi ku kuvugisha iciye mu muntu utigeze utekereza cyangwa se utari witeze. Imana ituvugisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi nubwo rimwe na rimwe tutabyitaho(Yobu 33:14).
Imana ibasha no kukuvugisha iciye mu mwanzi wawe ngo ikwereke ubushake bwayo. Hari n’igihe twibwira ko Imana itatwumva ariko mu byukuri iratwumva neza!
Bibiliya itwereka ko Mose yagiriwe inama na sebukwe yo kwifashisha abandi bantu mu gucira imanza Abisirayeli, kandi Mose yari asanzwe yivuganira n’Imana imbona nkubone. Ni yo mpamvu ari byiza ko ducira bugufi umuntu uwo ari we wese kuko tutazi uwo Imana yakoresha. Hari nubwo dushobora gusenga twinginga ngo Imana idusubize nyamara yaramaze kudusubiza kera ariko ntitubimenye kuko yakoresheje muntu cyangwa inzira tutakekaga.
Ushobora kwizera ko Imana yakoresha n’umusinzi kukuvugisha? Birashoboka. Imana ibasha ku kuvugisha iciye mu muyobozi wawe ni nayo ibasha ku kuvugisha iciye mu muntu usuzugura. Ni yo mpamvu dukwiye kugira umutima uca bugufi aho kugira umutima usuzugura, tunazirikana ko atari buri gihe Imana izatuvugisha iciye mu buryo tumenyereye. Umutima uca bugufi ubasha kumva Imana biworoheye.
Ariko nyamara nubwo bimeze butyo, inama yose uhawe n’umuntu uwo ari we wese igomba gusuzumwa, kandi ntago igomba kuvuguruza Ijambo ry’Imana. Imana ivuga rimwe ndetse kenshi, bityo dukwiye kuba maso. Imitima yacu ikwiye guhora yiteguye kumva Imana mu buryo ubwo ari bwo bwose iciyemo. Ntuziteshe amahirwe yo kumva Imana kubera gushaka ko ikuvugisha mu buryo runaka. Izere Imana n’umutima uciye bugufi.
Ibyanditswe: | Yobu 33:14, Kuva 18:13-24, 2 Abami 5:13, 2Samuel 16:5-10 |
Pastor Eddy MUSONI, Omega Church.