Imana iguhe abagukunda by’ukuri mu muhamagaro wawe

1Samuel 18:1 

Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli,Umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwadawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda.

Ni kenshi tugira abadukunda kuko twakoze indirimbo nziza, bakadukundira ko dufite ubwenge, bakandukundira ko twigisha neza, bakadukundira ko hari ibyo tubafasha mubuzima n’ibindi..

Ariko kuko bene urwo rukundo rushira, iyo duhagaritse kubaho nkuko abadukunda bashaka, narwo rurashira, Imana ijya itanga abantu bazakomeza kugukunda nubwo uzaba utakibwiriza, utakiririmba, utagikora ibi byose.

Ukwiye gusenga uti mwami Wajye uzampe inshuti nziza nyuma yo gukundirwa ibyo nkora!

Twese turi kururu rubuga dukwiye kwibaza iki, tuti ese mubuzima bwacu dufite abantu badukundira uko turi?

Niba Uri Pastor ushobora kuba hari abo usengera bakabigukundira , ndakwifuriza kubona abagusengera!

Niba Uri umuririmbyi Ukaririmbira abantu bakabohoka ndakwifuriza kubona undi wakuririmbira!

Niba ubwiriza abantu bakareka ibyaha, ndakwifuriza kubona inshuti yabasha kugucyaha nyuma yo kuva kugatuti.

Ndakwifuriza Inshuti nka Yonatani kuri Dawidi, Kuko Ba Sawuli muri ubu buzima ntitubihamagarira, Upfa kuba ugize Impano Y’Imana barizana kubera ishyari. Ndabifuriza umugisha w’Imana.

 

Umwigisha: Pastor M. Gaudin