• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Imana ikubereye aho utatumiwe humura! Pastor G. Mutagoma

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
23/08/2018
muri AMAKURU ANYURANYE, INYIGISHO
0
0
Imana ikubereye aho utatumiwe humura! Pastor G. Mutagoma
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
688

1 Samuel 16:10

Nuko yesayi amurikira Samueli abahungu be barindwi, Maze Samweli abwira Yesayi ati”Aba Si bo Uwiteka yatoranyije, Samweli abaza Yeasayi ati ” Abana bawe bose ni aba?”

Mw’isi yo kubyara abake dushoboye kurera, Mw’isi ifite ibyo ishingiraho kugira ngo umuntu bagenzi bemereko nawe yagaragara mu bandi nta pfunwe, mw’isi ifite uko yigabanyijemo aho ndetse n’Ibihugu bimwe byitwa ko byasigajwe inyuma, cyangwa bidakwiye kwicarana n’Ibindi muruhando rw’abafata ibyemezo, Isi yuzuye gusuzugura abo mutiganye, mutareshya, n’Ibindi niyo si Imana igikoreramo ibikomeye, niho Imana igikura bamwe mw’ivu ikabicazanya n’Ibikomangoma, bimwe bitera abantu benshi kwibaza kubandi bamwe bagira bati: Uriya yicaye hariya nka nde?

Isi yuzuye kurobanura kubutoni, aho n’ababyeyi bashobora kurobanura bashingiye kubintu bitandukanye, aho bagira abati uriya mwana niwe uzana amanota twifuza, niwe mwana mwiza muremure, niwe mukire cyangwa umunyantege nke n’Ibindi abantu bashingiraho begeza abandi inyuma cyangwa Imbere, biteewe n’Impamvu zabo bwite, Ariko Imana ishimwe ko itareba nk’uko abantu bareba.

Iyi nkuru ya Yesayi ushobora kuba uyizi, yari afite abana ariko akagira n’Umuhererezi, reka mvuge ko ari wa mwana wavutse nyuma y’abandi, muri iki gihe yaba yaravutse nyuma ya family planning, kuko birashoboka, hari abana bariho nyamara ababyeyi bari barafashe umwanzuro wo kutongera kubyara, bigasa naho bibagwiririye, ibyo byose bishobora gutera uwo umwana kubaho afashwe bitandukanye n’abandi nubwo atari ikintu cyiza, niko rimwe narimwe dusanga ubuzima bumeze.

Yesayi mubo yahaga amahirwe yo kuzakomera Dawidi ntiyarimo, mubo yahaga amahirwe yo kuzaba intwari ntiyarimo, bigaragarira igihe Samweli yamubazaga abana be, maze akamwereka abana barindwi uwa munani kuko atari umbwa mbere bamwibagirwa mu bintu bitandukanye, nubundi yaramwibagiwe, ariko nubwo so na nyoko bakureka Imana yo ntiyakwibagirwa.( niyo mpamvu yagize ubwo data na mama bazandeka Uwiteka we ntazandeka) zaburi 27:10.

Imana yawe iragukunda kuburyo itazemera ko urengana, ibi nimbikubwira umenye ko iyo udafite imbaraga zirwana, mw’Isi yuzuye abarenganya benshi, Imana niyo ikurwanirira, mw’Isi yuzuye kwikunda Imana niyo Ikurengera, kuko Imana itareba nk’abantu ishobora kuba hari benshi yagaye wowe urahantu hadakwiye ikaba ikwitegereza, komeza umurava, ukore ibyo ukwiye gukora ukomeze wiringire Imana, yo itanjya ihezwa aho bafatira imyanzuro ndabizi ko izakubera ijwi rikurenganura igihe cyawe kizagera ubone agakiza kayo.

ushobora kuba nawe usa na Dawidi, aho uri ntamuntu wakuvugira, iyo babajije uwahabwa promotion ntawakuvugira, babaza, uwagirirwa neza ntawakuvugira kuko aho uri niho abantu batekereza ko ukwiye kuguma, nkuko Yesaya yatekerezaga ko Dawidi akwiye kuguma aragiye Intama, niko nawe abantu bagutekereza, ariko kuko Imana yawe itanegurizwa Izuru, komeza uyiringire ukore ibyiza, wirinde ibyaha nubwo waba usa nahaciriritse Imana yawe yiteguye kukuzamura mu gihe gikwiye. ndakwifuriza kwibukwa n’Imana muri ibi bihe, mu manama aba udahari, mu birori biba utatumiwe, Imana yakugerera aho utagera komeza uyiringire.

Pastor G.Mutagoma

New Jerusalem Church

Ibiherukaa

Imana Itarirengagije Gusenga kwa Eliya Ni iyokwizerwa nawe Izagusubiza-Ev. Delphine.

Ibikurikira

"Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima

inyigisho

PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Ibikurikira
“Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima

"Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.