Imana ikugaruriye ibyawe byari byaranyazwe n’impozamarira yabyo – Ev. Ndayisenga Esron

Imana ikugaruriye ibyawe byari byaranyazwe n’impozamarira yabyo – Ev. Ndayisenga Esron

1 Sam 6:2-3,7
[2]Bukeye Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu barabaza bati “Iyi sanduku y’Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.”

[3]Barabasubiza bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n’amaturo y’impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”

[7]Nuko nimwende igare rishya, muryitegurane n’inka ebyiri z’imbyeyi zitigeze gukurura, muzihambireho igare, muzikureho izazo muzisubize mu rugo.

Yow 2:24-26
[24]Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino n’amavuta ya elayo, isesekare.

[25]“Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.

[26]Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry’Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi.

Iri Jambo ririsobanuye nshuti,Imana iguhaye ibyawe satani yanyaze bigarukanye n’impozamarira kandi irongeye iratubwiye iti nta gukorwa n’isoni,nubwo ibyari bidukojeje isoni bihari byinshi mu mpande zose,mu rugo,muri quartier,mu kazi,mu miryango,amadeni,ibigeragezo,kutabyara,kudashaka,ubukode,imanza,….ariko Imana itwemereye impozamarira.Nishmwe ihimbazwe

Mugire Umunsi Mwiza