Imana ikurinze indyarya zadutse muri iki gihe – Ev. Ndayisenga Esron
Mugire amahoro nshuti zanjye.Yesu nashimwe
Mbere yo gusoma ibyanditswe reka tubanze turebe ku busobanuro bw’ijambo “indyarya”.
Indyarya ni umuntu ugaragaza disikuru nziza,amagambo aryoheye amatwi kuyumva ariko agamije kwishakira indamu,akenshi akubwira amagambo meza akanakwitwaraho yigengesereye nka Malayika w’Umucyo ariko ku mutima hari ikindi kibiri inyuma.
Yesaya 29:13
[13]Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,
Zab 26:4
[4]Sinicarana n’abatagira umumaro,Kandi sinzagenderera indyarya.
Gal 2:4
[4]ahubwo hanyuma byatewe na bene Data b’indyarya, binjijwe rwihereranwa no gutata umudendezo wacu dufite muri Kristo Yesu, kugira ngo badushyire mu bubata.
Mt 6:16
[16]“Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.
Nshuti Imana ikurinde guhura n’abakwereka agasura keza n’amagambo asize umunyu .Bene uyu muravugana yagera hirya akavuga ngo kanaka yakuvuze ibi n’ibi,akenshi kandi bene aba bihisha mu nsengero no muri kiriziya.
Ariko na Yesu yabavuzeho ibyo bakora bitandukanye n’ibyo bavuga .Imana ikurinde rero guhura na we mwene uyu kandi natwe iturinde kubera abandi indyarya ,yego yacu ibe yeeee na oya yacu ibe oyaa .
Horana Imana
Ev. Ndayisenga Esron