Ibyatwicira ahantu twagize intege nkeya biba ari byinshi niyo mpamvu dusabwa kugira imbaraga ziva mu masengesho zidusimbutsa urupfu: Ev NDATIMANA Olivier
Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Itangiriro 19:19 hagira hati:”Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe”.
Aya ni amakuru musanzwe muzi uburyo Loti yari umuvandimwe wa Aburahamu sekuruza wabizera Igihe cyarageze Aburahamu atandukana na murumuna we Loti, kugirango abashumba babo be kongera kujya babaho barwana Mugihe Aburahamu yahitishagamwo Loti aho akwiye kuba, Loti yasanze akwiye kujya kwiturira isodomu. Kuko niho hagaragaraga amajyambere Kdi niwo wari umugi mwiza bavuga.
Ariko Loti n’ubwo yahasuhukiye n’umuryango we wose yahasanze abantu badahuje imico, badahuje kwizera, badahuje imisengere, Aha hantu igihe cyarageze abantu baho bakomeza kuba babi cya, NGO ibyaha bakoraga bigera imbere y’Imana, Mu makuru abanza bibiliya itubwira ko mbere yuko Imana irambirwa ibyaha byakorwaga nabatuye isodomo na gomora, Yaravuze NGO mbese haricyo twakora tutamenyesheje inshuti yacu Aburahamu? Ijuru ryibuka Aburahamu riramubwira NGO isodomo hagiye kurimburwa, Aburahamu yibuka kwaho yagiye kurimburwa ariho hatuye umuvandimwe we NGO abaza Imana ati mbese nuhasanga umubare runaka uraba ukiharimbuye, Imana yageze aho imwemerera nabakiranutsi 10 bagera nokuri 3 ariko barabura, Imana itugirire neza.
Mu bintu bikomeye Imana ijya ikora, ku bw’imbaraga nyinshi igira nuko ijya itanga n’amahirwe yanyuma Ku muntu wese, nubwo wayinaniye ariko ijwi ryayo haribyo ryaguhendahendeye kureka urabyanga ariko wararyumvise, Imana yatanze amahirwe ya nyuma iyaha abakwe ba Loti bayatesha agaciro, Imana yarongeye iha amahirwe ya Nyuma umugore wa Loti nawe ayima agaciro, ahindukiye arebye yavaga ahinduka inkingi yumunyu
Imana ijya yihangana , ikihanganira hahandi gusenga byakunaniye, Ijyayihangana hahandi yakubuze aho mwahuriraga, Ijya yihangana cyagiye impano zawe zaretse gukora, Ariko ijya iza ikongera igatanga amahirwe yanyuma, Kugirango icyago kikuri imbere kitakwica
Ibyatwicira ahantu twagize intege nkeya biba ari byinshi.
Ibyatwica cya gihe amasengesho yacu yagabanutse ni byinshi Ibyakwica cyagihe utitaye ku murimo w’Imana ni byinshi, Ibyakwica mu gihe wabwirizaga ukunda umurimo w’Imana ukabireka ni byinshi, Ibyakwica muri cya gihe Imana ije kugushaka aho mwahuriraga ikakubura bene data ni byinshi, Nubwo ibyatwica byari bihari byinshi ariko Imana yacu iracyaturamiza imbabazi zayo nyinshi, Ntabwo aho abakiranirwa bazagwa ariho abakiranutsi bazagwa.
Imana tugirane ikifuzo Imana nidushyigikire idukomereze amaboko mu gukiranuka Itwambike imbaraga zinesha ikibi kuko ntankunga yo gukiranuka wabona ahandi ahariho hose ni kumuntu kugiti cye, umugabo cyangwa umugore ntawaterundi inkunga yo gukiranuka NGO byemere, umwana n’umubyeyi ntibyakunda, Umuntu yagutera inkunga akakubakira inzu, Umuntu yagutera inkunga akakugurira imodoka, Umuntu yagutera inkunga akagukoreshereza ubukwe, Umuntu yagutera inkunga akarihira abana bawe amashuri
Ariko inkunga yo Gukiranuka ntawuteze kuzayigutera cyeretse kwisunga imbabazi zImana ukajyuyibwiza ukuri.
Loti yitegereza umusozi bari bucyeho, NGO arareba abona ntiyahagera icyago kitaramufata, yibuka guca bugufi, Kugirango tuzarangize uru rugendo mumahoro , tugere ku musozi w’Imana. Dukeneye inkunga yImana Ikiza ni ukubwiza Imana ukuri.
ESE ujya nawe wumva amakuru y’Ijuru? Imana iduhe kuyumvira iturenze aho ikibi cyari kidutegeye kuko icyago kirahari kinini, cyo kwangana, cy’ishyari, cy’ubujura, cy’inzangano zo mumutima, cy’ubusambanyi, cyo kugambanirana, cyo kwicarana n’abakobanyi.
Tugumane na Yesu Kristo ntacyo tuzaba.
Umwigisha: Ndatimana Olivier