Imana iracyafitiye urukundo abantu bayo kubera ko ibagaburira ikabarinda ndetse ikabahozaho ijisho kugira ngo hatagira ikibakoraho:Umuyobozi w’amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali Bishop Nzeyimana Innocent
Ndibutsa abakirisitu by’umwihariko abanyarwanda muri rusange ko dukwiriye kujya twibuka gufata umwanya wo gushimira Imana kuko ariyo iba iduha umugisha kugira ngo tubeho, ikaturinda ibyago n’amakuba yose ndetse n’akaga ka satani.
Indi mpamvu dukwiriye gushimira Imana ni uko itaadutererana, ushobora kwibaza byinshi bimwe ukabiha agaciro ibindi ntubitekerezeho cyane nyamara buriya Imana iba yakoze byinshi,reba kuba Iba yatanze imvura ikagwa maze tugahinga tukeza maze tukabona ibyo turya ntitwicwe n’inzara, Imana yacu ni iyo gushimirwa ku bintu byinshi idukorera.
Uzajye ufata umwanya wishimire kuba ukiriho, wishimire ibyo wagezeho ariko wibuke gushima Imana kuko ariyo iba yarakurinze ikaguhagararaho mu nzira n’amakuba biba bikwasamiye ariko bigafata ubusa wowe ugakomeza kubaho.Umwigisha:Bishop Nzeyimana Innocent