Kuva 34: 2-4
Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo. Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi n’amashyo bye kurisha imbere yawo.” Kuva 34 :2-3
Nongeye kubasuhuza bwoko bw’Imana
Ayo magambo dusomye
Mose yasabwe n’Imana kuzamuka umusozi wa Sinayi wenyine ntawundi bajyanye. Uyu munsi si Mose utumiwe ahubwo ni wowe nanjye Buri muntu ahawe ubutumire bwe kugiti cye ntabandi bantu hafi ye
Ntimuzane habe na Mama kugirango Imana ikwisangire wenyine
Kuva mu itangiriro iyo udasenze wenyine iteka Imana igusubiza mu kivunge.
Mwumve Imana irashaka umuntu kugiti cye; irashaka kuvugana nawe wenyine
Imana ibwira abisirayeli ngo bazagera ikanani ; bose ntibagezeyo . Imana yavugaga mu kivunge. Yoyoyo Urugero Miriyamu.
Iyo uyisenze kugiti cyawe ; igusubiza ku giti cyawe atari muri rusange.
Mose kugirango abe icyamamare yavuganye n’Imana wenyine
Ese wowe wari wivuganira nImana mwenyine cg igihe Cyose ni ugucungira kubandi?
Hari ikintu Imana itavugira muri rusange. Twibuke indirimbo ya 50 mu Gushimisha. ( Muze mwenyine twihererane; munsange ahantu hatari abantu dore imiruho irabarembeje urusaku rurabaruhije)
Yakobo yayishatse wenyine yibonera urwego wenyine
Dawidi yayishatse wenyine; yica Goliati wenyine
Daniel yayisenze wenyine, ajya mu rwobo wenyine, bavugana wenyine
Paul yayisenze wenyine; arwana intambara nziza wenyine; arangiza urugendo rwe neza wenyine
Imana iragushaka wenyine va Mubivunge by abantu.
Eliya yagiye wenyine, ahamagara abahanuzi ba Bayali wenyine; acana igicaniro wenyine abandi 450 baracana biranga
Burya koko Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi,iyo asenganye umwete.bibiliya itubwira ko Eliya yari umuntu umeze nkatwe;asaba cyane ko imvura itagwa,.Arongera arasenga,nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.
Mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.
Imana irashaka ko uva mu makipe; irashaka gukorana nu muntu kugiti cye
Uzazamuke wenyine wirebere
Va mukivunge
Uyivuga wenyine ikakuvuga wenyine
Anna yayisenze wenyine aca amarenga wenyine imuvugisha wenyine, imuha umwana wenyine ati ni jye wa mugore wazaga imbere yawe.
Umushunemu yari afite umugabo udasenga; ariko umugore yiga gusenga wenyine ;Imana imuha isezerano wenyine
Ndetse numwana muto uzi gusenga Imana ntabwo azagira ubwoba azafashwa no gusenga
Yosefu yayisenze wenyine, ajya mu rwobo wenyine, agera kwa Potifari wenyine, amasezerano amusohoraho wenyine.
Usenga wenyine ikagukiza wenyine (Sinagira icyo nkora ntakimenyesheje Aburahamu)
Rahabu yayisenze wenyine imukiza wenyine
Imana irashaka kugendana n’umuntu kugiti cye
Va mukivunge wige gusenga Imana wenyine. Imana igukeneye uri wenyine ngo ibone uko ivugana nawe mwihereranye
“
Gusa ndagirango mbabwire ko yaba Eliya nabandi basenze hakagaragara impinduka zikomeye
Bari abantu nkatwe
Ariko bari abakiranutsi muri macye gusenga gufite umumaro nukw’abakiranutsi gusa
Abantu bose Imana yakoresheje bari bambaye umubiri nkuwacu , bari bafite ubwenge nkubwo natwe dufite,nimbaraga zo muburyo bwumubiri zari nkizacu. Ibanga ryabo kwari ukugendana n’Imana bicisha bugufi, bakiranuka, nayo ikabishimira ikanezezwa no kubahishurira imigambi yayo. Noneho iyo migambi yayo niyobasengeyeho birangira ihindutse ukuri kubuzima bwabo.
Ndabifuriza Kwishakira Imana ku giti cyanyu ariko mukiranuka
Mugire umunsi mwiza