Imana niyo kwizerwa, Twaba twishimye cyangwa tubabaye Ibihe byose tuba turimo, n’Imana Ibimenya kandi Ninayo Ibigena. Ibyo byose Imana Ibibanamo natwe nk’Imana yinyarukundo.
Mukigisho cy’uyumunsi turaganira kumana Itabara, yita cyane ku mutima dusenganye kandi idasuzuguye gusenga tuyisenga.
Turibanda kandi kubintu by’ingenzi bifasha Umuntu mu masengesho arimo asenga cyangwa mu kiganiro Agirana n’Imana.
Turifashisha Umuhanuzi Eliya Tubona Mu gitabo cy’Abami 18:36-38
36 “Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe.
37Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.
38Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka…,” Halleluiaa Maze Abantu bose Babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati Uwiteka niwe Mana.
Nk’uko twasomye, Eliya yari Yarahunze Yezebeli wari waricishije Abahanuzi b’Imana, Eliya asiga Avumye Ubutaka Amapfa aratera mugihungu, Arahunga ngo batamwica. Ari mu buhungiro, ntabantu barikumwe, Yumva Ijwi ryImana rimubwira riti: “Nubwo Wihishe ariko ndi IMANA IRINDA, ndikumwe nawe Sohoka, Ujye kwiyereka Ahabu…” Eliya Asohokana Imbaraga n’umutima wizeye Ijambo ry’Imana Itabeshya. Imana yagendanye nawe kuko Yabonaga Urugamba rutoroshye yari agiye kurwana.
Eliya Ahuye na Ahabu ntiyapfuye kuvuga Ahubwo Yarafite Umutima Uciye bugufi cyaaane nk’umuntu Uri kumwe n’Inyembaraga.
Igihe cye cyogutamba arasenga. Yasenze Amasengesho Yuzuye kuramya Imana kuzuye Umutima w’Urukundo, Gusenga kuzuye kuzirikana Imbaraga z’Imana ndetse no gusenga Asaba.
Agisenga, Umuriro w’Imana Uramanuka Utwika Igitambo, Imana Igaragarisha Umuriro Imbaraga zayo bose barayihimbaza.
Benedata Imana Yacu ni Imana yumva gusenga, Ntago Imana Yirengagiza Ibyo tuyisaba. Iyo birimo Umutima Uramya Imana kandi bifite Intego yo guhesha Imana Icyubahiro n’Imana Ibyitaho kandi Isubiza vuba bene Ayo masengesho.
Ushobora kuba Umaze Igihe Usenga Ukabona Udasubizwa, Ese waba Usenga neza Uko bikwiye? Ese Usengana Umutima wizeye? Ese Iyo usenze Ufite Umutima ukomeretse Usengana Urukundo? Imana niyo kwizerwa humura Izagusubiza.
Ibintu byingenzi Eliya Yakoze Byatumye Imana Imwumvira Vuba Asenga
1.Yahamagaye Abantu: Umukozi w’Imana wumvise Ijwi ryayo Akagenda Azi Icyo Imana Imutumye ntagenda nkuwica ku bantu kuko nibo Imana Iba Imutumyeho kandi Agerageza guca bugufi kugirango Abo bantu Abashe kubaha Ibyo Atwaye.
2.Yasannye Igicaniro cy’Imana cyari cyarasenyutse : Gusana Igicaniro bisobanura kwihana bundi bushya ni ukuvugango Bongeye gucira bugufi Imana Barihana.
3.Yasibuye Igicaniro bakuramo Ivu basukamo Amazi: Gusibura Igicaniro bakuramo Ivu bigereranywa no gutunganywa, kwatura Ibyaha byibanga bikorerwa ahatagaragara Uva mubwiza winjira mubundi.
4.Kwitegura mbere yo gutamba
5.Yarasenze: Gusenga kwa Eliya yasenze kuzuyemo Umutima w’ubwenge wuzuyemo Ubuhanga butangaje. Eliya wari uhagaze Imbere y’abamuhigaga, Eliya warubonye Umwanya mwiza Imbere y’abanyamahanga Asenga Abasabira kugarura Imitima yabo kumana.
Yasenze Aramya Imana kandi Afite Umutima wizeye nanone kandi Yasenze Afite Umutima Usobanukiwe Imbaraga z’Imana. Abwira Ayigaragarizako bahaye Agaciro Igitinyiro cyayo n’ubushobozi bwayo bwinshi. Yasenze kandi Asaba…, Nyumvira Uwiteka kungo bamenye ko Ariwowe mana. Agisenga Imana Imanura Umuriro. Imana Ishimwe.
Bene Data, Imana ni Imana yita ku gusenga Dusenga. Ndetse, n’uburyo tubikora yo Itarirengagije Eliya Imbere y’abahanuzi Ba baali ntimukoze Isoni, Ikitakugusenga yasenganye n’abahanuzi b’Imana nawe niyo Yagusubiza. Imana ni iyo kwizerwa.
Yesu Abahe Umugisha.
Umwigisha: Delphine UWANYIRIGIRA