IMANA ni wowe ishaka uyu munsi: Ev. Maman Furaha

IMANA yajyaga ivugana na Mose bari bonyine ikamuha gahunda z’uburyo azayobora ubwoko bwayo yajyaga kumusozi kubera ko yahuriyeyo n’Imana, yamanuka Abisiraheli bose bagatinya kumureba mu maso kubera ubwiza yavanagayo, nawe uyu munsi niwemerera Imana iravugana nawe kuko ni wowe Ishaka: Ev. Maman Furaha

Tugeze mu minsi abantu Gusenga twabigize nk’imihango twajya gusenga ugasanga igihugu cyose cyamenye ko wasenze ndetse bakamenya n’iminsi uyimazemo ariko, umva IMANA ni wowe ishaka ko wihererana nayo, ubundi iyo wihereranye n’Imana ivugana nawe ariko iyo wasengeye mu kivunge nayo ivugira muri rusange nyamara iragushaka wowe nayo mwenyine.

Nimwibuke, na YESU yagiye gusenga asiga abigishwa be yigira imbere ho gato avugana na se ahakura imbaraga, reka twibuke ko avuye kur’uriya musozi w’i Getsemani yahuye n’abaribaje kumufata bamukubise amaso basubira inyuma ikijyanyuma kubera imbaraga yarafite arababwira ati nimukore icyabazanye bisobanura ko iyo umanutse umusozi ubaufite imbaraga zigutinyura.

Harigihe IMANA ikubwira Gusenga ugakoranya amahanga ugasanga ugiye kubashyira ku musozi batariho kdi war’umusozi wawe wenyine wibuka YESU arikumusozi wigetsemani abigishwa be barisinziriye kuko ntiwarumusozi wabo.

Umva niwowe IMANA ishaka ko uzamuka umusozi kuko irashaka kwivuganira nawe nta wundi muri kumwe, abajya kuguhanurira ibuka ko IMANA ari data, si so wanyu kdi arimuriwowe. Niki gituma wumva ko so yakuvugisha anyuze mu wundi cyangwa akagutumaho nk’aho uri rubanda? Eliya yagiye wenyine, ahamagara abahanuzi ba bayali wenyine; acana igicaniro wenyine abandi 450 baracana biranga, Ndagira ngo nkubwire ngo zamuka umusozi niwowe IMANA ishaka kuvugana nawe.

Umwigisha : Ev. Maman Furaha