Umurongo wa Bibiliya: Amaganya 3:31
Ubwoko bw’Imana ubwo bwageraga mu gihugu cy’isezerano buvuye Egiputa bwagize ibihe byiza bugeza iguhe cyo kudamarara bwivanga n’amahanga bituma Imana yemerera ibyago bikomeye bikabageraho kugeza nubwo banyazwe igihugu basenya umurwa wa Yerusalemu.
Inkike barazisenya, banyaga ibikoresho byo mu rusengero impande nyinshi z’urusengero zirangirika, abantu benshi bajyanwa ari imbohe, abandi banogirwamo amaso, abandi baricwa…..mbese haba ibyago bikomeye.
Amaganya ya Yeremiya ni inkurikizi y’ibyabaye byose kuko yasigaye areba ibyabaye akabona ko Imana yabaretse ararira, ariheba niko kuvuga ariya magambo yakusanyirijwe mu gitabo kiswe amaganya ya Yeremiya.
Ikibazo cyo kwibaza: Ese Imana yareka umuntu?
Ibibazo mu buzima bijya bituma Umuntu abona ko Imana yamuretse. Ndetse hari nigihe abantu babona yaramuretse rwose. Ariko se koko iba yaramuretse? Isezerano ryayo rivuga ko irazakureka itazaguhana ahubwo izabana nawe kandi ibyo uzacamo byose muzabinyuranamo (Yosuwa 1:5, Yesaya 43:2-3).
Muri Yesaya 54:7 ho haravuga ngo mbaye nkuretse akanya gato ariko nzagukoranya ngufitiye impuhwe n’imbabazi nyinshi. Aha naho ntiba yakuretse ahubwo yemera ko hari ibikugeraho ariko ikwibikiye ngo izakuzeho igutabare ikugirire neza kuko itakwihorera iteka ngo ube umuhigo w’abagome.
Muri iki gihe hariho ibibazo bikomeye cyane, abantu bararwana intambara nyinshi mu bigeragezo bivaho haza ibindi…..bituma hari benshi barimo kwibaza ku Mana niba ikitaye ku byabo cyangwa ikiri kumwe na bo.
Ariko haracyari ibyiringiro ko Imana iziyerekana mu buzima bwawe. Nubwo ibyago birimo kwisukiranya ntibizabuza Imana kukugirira neza. Siko bizahora nkuko Ijambo ry’Imana ryavuze ngo ntizareka Umuntu iteka. Bibiliya muri Zaburi 30:6b : Ahari kurira kwararira ariko bwacya impundu zikavuga.
Mu gusoza reka nkubwire ko ibyarizaga Yeremiya byaje gusanwa, Yerusalemu irasanwa, urusengero rurubakwa, ubwoko bw’Imana buratahuka Ijambo ryuko itabareka iteka rirasohora.
We kurira nk’abisiraheli ku nyanja kuko batatse bakarira nyamara Imana ikabambutsa mu kanya gato bakaririmba. Imana izahindura ibihe byawe.
Mu byo ucamo byose ntutuke Imana, ntuyireke kuko na yo itazakureka ahubwo izakugarukaho igutabare kandi ntuzakorwa n’isoni (Yesaya 50:7).
Guma mu murimo niho uzasangwa, gumana ibyiringiro by’agakiza n’ubutabazi kuko ibyo Imana yibwira kuri wowe ni ibyiza si ibibi (Yeremiya 29:11).
Imana Ntiyareka Umuntu Iteka