Imana yacu irumva kandi irareba: Rev RURANGIRWA Emmanuel

Imana yacu si umuntu ngo yibeshye cyangwa yibagirwe icyo yavuze, izabikora wowe upfa kuba waravuganye nayo kandi ukaba ugihagaze ku isezerano.Rev RURANGIRWA Emmanuel

Ijabo ry’Imana mu Kuva 2:24-25 hagaruka ku isezerano Imana yagiye igirana n’abantu ndetse ikaza kugenda yumva gutaka no gutakamba kwabo ikajya isohoza amasezerano yabo.”Imana yumva umuniho wabo,yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.
Imana ireba Abisirayeli,imenya uko bameze”.
(Kuva 2:24-25)”.

Imana yacu irumva kandi irareba. Ushobora gutakira umwana w’umuntu no kumutabaza ngo akurengere, ntakwiteho kubera impamvu zinyuranye. Ariko humura Imana yo yumva gutaka kwawe, no kuniha kwawe unihishwa n’ibikugerageza bitari bimwe.

Kandi iyo Mana iraza ikabireba ikabimenya ikagira icyo ibikoraho. Iyo Mana rero yarakumvise, yizere kuko ishoboye byose irakuzi kandi iragukunda.

Wowe uyigirire icyizere kandi uyigumisheho amaboko unayihangeho amaso irumva n’aho yatiinda ariko isohoza icyo yavuze.