Isi tunyuramo ni ubutayu bukomeye ariko ntitwihebe ngo ducike intege kuko Imana yacu iradukunda kandi iradushoreye: Past BURUMA Samuel
Iyo bikomeye Imana yacu itwima satani ikatwima abakonikoni kubera ko idukunda, kandi aradushoreye neza kugeza aho tuzagera mu gihugu cy’isezerano aho tutazongera kurira.
Ubutayu iyo bushyushye cyane bukatubabaza Imana izana akayaga maze ikadushyira ku mababa ikatwimana ariko uko byagenda kose impanda y’Imana izavuga niyo mpamvu ukwiriye kwitegura hakiri kare.
Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abatesalonike 4:16-17 hagira hati:”kuko Umwami ubwe azamanuka avuye mu ijuru agatanga itegeko mu ijwi riranguruye no mu ijwi ry’umumarayika mukuru n’iry’impanda y’Imana, maze abapfuye bunze ubumwe na Kristo bakabanza kuzuka.Hanyuma twebwe abazima bazaba bakiriho, tuzazamuranwa na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kirere, bityo tuzabane n’Umwami iteka ryose”.
Icyo gihe tuzaba twidegembya kuko tuzaba turi kugenda mu bwiza bw’Imana, aho izatumenyesha yuko umwami w’abami ariwe uri kumwe natwe. Tuzambara amakamba kuko tuzaba twanesheje urugamba.
Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Ibyahishuwe 19:7-9 hagira hati:”Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana”.
Icyo nakwifuriza nukuzabana n’uwo Mwami w’abami utegeka abatware bose, uwo munsi uzaba aruwo kunezerwa twishimana n’uwaducunguye kandi inkovu ze nituzireba tuzanezerwa.
Umwigisha: Past BURUMA Samuel