Imana yaguhitiyemo ibikwiriye kuruta ibyo ukennye/ Joselyne MUKATETE

Imana yaguhitiyemo ibikwiriye kuruta ibyo ukennye

Luka 10:41-42
Umwami Yesu aramusubiza ati Marita Marita uriganyira wirushya muri byinshi

Ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya yahisemo umugabane mwiza atazakwa.

hari igihe umuntu ahibibikana nka Marita aziko ari mumuhamagaro kandi atekereza ko ari gukora ngo anezeze Yesu ariko abikorana undi mutima
Ibyo byose Yesu abiha amanota akareba impamvu niba biri gukorwa munyungu ze ukaba wabihererwa umugisha cg ukawubura kandi waravunitse.

wakibaza uti nzabwirwa niki niba ibyo nkora ibyo nakoze Kristo yarabyemeye muburyo nzabihemberwa?

Mubyukuri mubuzima bwacu bwa buri munsi dukenera ibintu byinshi kugirango twitwe cg tube abanyamahirwe cg abantu badasanzwe, abafite ibyo baturusha cg bagezeho turamarana kugirango natwe dutere imbere ariko Imana igenda itugenera ibidukwiriye

Niho ijambo ryavuze ngo Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira si ibibi ahubwo ni amahoro
(Yeremiya 29:11)

Mubyukuri ntacyo wakora ngo uhindure umugambi w’Imana icyo ishaka kuri wowe nicyo kiba byanze bikunze kuko iha buri wese uko ishaka kubabwira iki nta na rimwe wasenga ngo bihinduke ahubwo uhabwa imbaraga zikunyuza muri uwo mugambi nubwo waba ushaririwe utaryohewe naho Imana iri kukunyuza.
*Kugeza aho isezerano rye ryasohoreye isezerano rye ryaramugeragezaga
(zab 109:15)

ISEZERANO RITAKUGERAGEJE NI IGICUPURI

Kubera iki Imana iduhitiramo?

1. Ishaka gukora ibyo izitirirwa.
Imana ikunda icyubahiro ubyanze ubyemeye. Mubwo izakora iyo ibona ntanyungu irabireka

2. Imana irabizi ko umuntu ahindagurika*
Iyi mpamvu yatuma Imana ifata umwanzuro wo kumenya icyo ukeneye kuruta ibyo ukennye.

3. Imana irabizi ko kwizera kwacu kuba kugipimo kidahagije
Akenshi kwizera kwacu kuracogora ibyo bitera Imana gukora icyo ibona gikwiriye nk’umubyeyi ukunda abana be.

4. Imana Irabizi ko tugira ubwoba bw’ibihe*
Mubintu bigora umuntu irabizi ko dutinya ibihe niyo mpamvu iduhitiramo kd ikagenzuza ubwenge ibihe byacu.

5. Imana iba ishaka ko dukura ibyiringiro ku bantu
Mumagare n’amafarashi si ho hari ibiturengera ahubwo k’Uwiteka niho duhererwa ubuzima.

6. Imana iba ishaka ko tutarebera Yesu cg ubugingo mubwinshi bw’ibyo dutunze cg abandi.
Inyigisho nyinshi z’ibinyoma zagiye zikundisha abantu ibintu aho kubakundisha ubitanga.

Nsoza ndashaka kubibutsa ko Abageragezwa bose nk’uko Imana ishaka bafite inyungu nyinshi zo gutabarwa n’Imana

Ibyahishuwe 1:9
Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu nari kukirwa kitwa Patimo bampora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu.

Yohana aturangiye adress aho abakristo bahuriye bose AMAKUBA, UBWAMI. KWIGANGANA. niba utabarizwa muri aya matsinda waba utarashyika kukigero cya Kristo kuko umugaragu ntaruta shebuja.

Imana iguhishyurire ko Kristo wacu ari uwo mubyiza no mubibi aho hose abana natwe.

Komera abavuganye nawe bose ntituzagwa munzira Impamba y’urugendo irahari
Amen!

MWENE SO JOSELYNE