• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Imbaraga za Karande ni iki, zivahe, ni bande zigiraho ingaruka, zikurwaho n’iki ?

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
03/08/2019
muri INYIGISHO
0
1
Wineshwa n’ikibi, Neshesha ikibi icyiza

Evangelsit RUTAGUNGIRA Erneste

0
Bayisangije
1k
Bayisuye
2,181

Kuva 20:5-6 /Gutegeka 5:9-10 “Ntukabyikubite imbere , ntukabikorere kuko ndi Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha mpora abana gukiranirwa kwa base, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.

Benshi muri twe bavukiye ndetse bakurira mu miryango yagiye ibaho iterekeera, iraguza, ibandwa cyangwa isenga ibibumbano, Hari ababikoraga cyangwa n’ubu babikora nk’umuco wabo, abandi nk’umurage basigiwe n’abo bakomokaho, ababyisanzemo bagategekwa ko ari ihame kandi ko utabikoze bimugiraho ingaruka bityo bakabikora batazi inkomoko ndetse n’ababikora babizi neza imvo n’imvano akaba ari yo mahitamo yabo.

Iyi myizerere twavuze haruguru igira n’imigenzo iyiherekeza ndetse n’imitongero bigendana, ibi byose bikagira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu mibereho y’abagize uwo muryango, ndetse n’abazayikomokaho kugeza hafi mu bisekuruza bitanu. Muri iyi nyigisho nashatse guhuza iyi myizerere n’ubuzima umuntu wizera ko yaremwe n’Uwiteka Imana yakagombye kubaho tunarebere hamwe icyo bita Imbaraga za Karande, ese zivahe, ni bande zigiraho ingaruka, zikurwaho n’iki ?

Abantu benshi bajya babaho mu buzima bubi batifuza, ariko bakabubamo kuko bibwira ko nta yandi mahitamo bafite, rimwe na rimwe ntibasobanukirwe ko ubu buzima bushobora kuba bufitanye isano n’ibisekuruza bakomokamo, ukabona urakora cyane ariko ntutera imbere kandi na so ni ko byamugendekeye Iwanyu mwese muhorana ubukene kandi muri abakozi, Winjiza amafaranga menshi ukabura aho anyuze (Ufite Inyatsi), urashaka ariko ntubyara kandi warivuje ho bakubwira ko nta ndwar,a kandi n’Iwanyu hari bamwe byabayeho, ukabona wubatse nk’abandi ariko uhora wahukana cyangwa utunze abagore/abagabo benshi kandi si wowe gusa na Sogokuru wawe ni ko byari bimeze, iwanyu mubyara abana bafite ibibazo (Disability) etc…

Burya nk’uko mu binyabuzima habamo uruhererekane rw’imico imyifatire, isura bishingiye ku maraso ukomokamo (L’HÉRÉDITÉ ET LES GÈNES) ni nako n’ibi by’imyizerere bimera, hari igihe imiryango itanga ibitambo ugasanga umwe mu bawukomokamo ashobora kugirwa igitambo akagerwaho na zimwe muri izi ngaruka twavuze kandi nta ruhare yabigizemo, ntanze urugero: Iyo uvuka mu muryango ubandwa, uraguza, uterekera se, ubuzima bwawe buba bwarihuje nabo, Umwuka wawe (roho) n’uwabakurambere bawe biba byarahujwe, niba uwakubyaye mu mandwa yarabagaho ubuzima runaka byanze bikunze uzasa nawe.

Mu gihe babandwa, bahamagara imyuka y’ababakomokaho (Abana, abavandimwe, inshuti n’abandi..) kandi ubandwa agatongerwa kutazamena ayo amabanga yabo, imbere y’imandwa nkuru binego, abwirwa ati nk’uko utabasha kuvuna icumu n’amenyo, ntushobore gusatura ingasire mo kabiri ntunabashe kuvuna imbugita (Inkota) mo kabiri niko utazamena ibanga bityo ugasanga urwana n’ibyo utazi kandi Uwabigukoze aria ho kandi atabikubwira kuko nawe atsikamiwe n’igihango yagiranye n’izo mbaraga. Ariko Dufite Uwiteka Imana yaremye Ijuru n’Isi yatanze Yesu Kristo umwana wayo w’ikinege akadupfira ku musaraba ngo adukize, ku bamwizeye amateka ajya ahinduka.

Nk’uko iyi myizerere ikurikirana abayiyobotse ni nako abayobotse imyizerere ya Gikristo nayo Ibagiraho imbaraga, imbaraga za Yesu zikabatura uwabaswe n’imbaraga z’umwijima, agahinduka icyaremwe gishya. Tugaruke ku kibazo twibajije ngo Karande ni iki “Karande ni uruhererekane rw’ibintu bibi cyangwa rw’imivumo bikomoka mu muryango ukomokamo, bizanwa n’imbaraga mbi zitaboneshwa amaso z’ibyo Abakurambere bawe babayemo cyangwa basezeranye nabyo, Ijambo ry’Imana ryadusobanuriye ngo ibigirwamana ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko ndi Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha mpora abana gukiranirwa kwa base, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, Benedata iyi si n’Ibiyiriho bifite uwayiremye ni Imana ikunda icyubahiro cyayo, abayanga n’abayisumbisha izindi Mana bibagiraho ingaruka.

Hari abantu benshi banakijijwe ariko bakirwana n’imbaraga za Karande zo mu miryango yabo, hari n’abo uzasanga badashikamye bahora bavangavanga iby’Imana b’ibindi…. Umwami Dawidi mwene Yesayi yakoze icyaha cy’ubusambanyi asambanya Muka Uriya arangije yica Uriya, (2 Samuel 11) Uwo muvumo womye ku bana be, bituma umwana we Amunoni afata ku ngufu mushiki we Tamari, arangije Abusalomu mwene Dawidi abimenye nawe yica mukuru we Amunoni, Nyuma kandi Umwami Dawidi amaze gutanga Umwami Solomon nawe umutima we watwawe n’abagore b’abanyamahanga batuma ayoboka ibigirwa mana kandi Uwiteka yaramwihanije, bikururira n’umwana we guhanwa n’Uwitaka ( 1Abami 11:9-13), Ng’ako akaga kazanwa n’imiryango itarubashye Imana.

Bari abantu bahora barwana n’imyuka y’ubusambanyi , ugahora urota usambana, cyangwa ukisanga biri gihe wasambanye utazi iyi bituruka, agahora yihana ariko ngufitiye inkuru nziza ko uyu munsi Imana igiye kukubohora, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo namwe muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura (Yohana 8:32), Ukuri ni Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo niwe wazanywe no gukiza izari zizimiye nawe urimo, uyu munsi nawe yiteguye kukubohora kuri izo ngoyi z’imyuka mibi ndetse n’ abadayimoni.

Ni iki wakora ngo witandukanye n’imbaraga za Karande ? Urasabwa ibintu bikurikira:

Kwisobanukirwa, Kwanga uburetwa bwa Satani no gufata icyerekezo gishya cyo kubaho mu mugisha yo mu gakiza k’Imana no gusenga usesa cyangwa witandukanya n’ayo masezerano. Nk’uko iyo umwana ukiri munda aba ari umwe na nyina, ariko yavuka bakamutandukanya nawe (Bakamugenya) ni nako na we uyu mwanya ugiye gusenga.

Ijambo ry’Imana muri Matayo 11:28 riragira riti “Ni muze mwese abarushye n’abaremerewe, ndabaruhura.” Yesu yiteguye kukuruhura. Nina warakijijwe Wowe ubwawe urahagije kuba wajya imbere y’Imana ugafata ibihe by’imbaraga ukisengera ( Kuko imbaraga zikurwanya zifite imbaraga ntizakwirukanwa n’amasengesho y’intege nke) ubundi Imana ikaguhindurira amateka,

Wakwegera kandi Abashumba bo kwizerwa bakagufasha gusenga Bakarandura imizi y’izo mbaraga ugatangira ubuzima bushya, kuko ibababarira abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.

Niba kandi Utarihana ngo wakire Yesu, Ibyo wakora byose bitabanjirijwe no kwatura, kwizera Yesu no Gukizwa byaba bituzuye. Yesu abahe umugisha.

Umwigisha: Ernest Rutagungira

Ibiherukaa

Nta cyabuza Uwiteka gukiza/Dr. Fidèle MASENGO

Ibikurikira

Yannick Dushime yasohoye indirimbo yise “Uzongera gukora” ishimangira gukora kw'Imana

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Yannick Dushime yasohoye indirimbo yise “Uzongera gukora” ishimangira gukora kw’Imana

Yannick Dushime yasohoye indirimbo yise “Uzongera gukora” ishimangira gukora kw'Imana

Ibitekerezo 1

  1. Jean Damascene Niyonzima says:
    6 years Hahise

    Yesu ashimwe.

    Mwigisha habwa umugisha.

    Ijambo ry’Imana riravuga NGO iyo umuntu yakiriye yesu aba abaye icyaremwe gishya ibyakera niba bishize.

    None nigute umuntu wakijijwe akomeza gukurikiranwa na Karande kandi aba yarakiriye Yesu???

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.