Dusome ESTHER :4:15-18
Nuko Esther atuma kuri Mordekai aramusubiza ati: Genda uteranye abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire , mumare iminsi itatu ku manywa na Nijoro, mutagira icyo murya cyangwa munywa . Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko Niko nzasanga umwami nirengagije itegeko: kdi niba nzarimbuka nzarimbuke . Mordekai aherako aragenda abibenza uko Esther yamutegetse`
Nkuko mubizi izi nkuru ni ndende ariko turavuga gato Ku masengesho Esther yasabye abayuda ko basenga mu gihe Hamani yari yabagambaniye abaziza ko Mordekayi yanze Ku mwunamira.
Hamani rero kuko yari umutoni Ku mwami umwami yamwemereye ko abayuda bicwa ndetse bashyiraho n’umunsi icyo gikorwa cyo kubica kizabera, ndetse bashaka n’ibikoresho bazakoresha . Hamani ashinga igiti cyo kuzamanikaho Morudekai.
Rero iyi nkuru imaze kumenyekana nibwo Esther yasabye Abayuda gufata amasengesho y’Iminsi 3 hanyuma nawe asengana n’abaja be. Arangiye rero nibwo yagiye kureba Umwami.
Amasengesho amuhesha ikaze ku mwami mu gihe hatari igihe cyo kwakira abantu
Amasengesho yatumye umwami yemerera Esther kwitabira inkera yari yateguye kugirango abone uko amubwira ko abayuda bagambaniwe
-Amasengesho Niyo yatumye umwami abura ibitotsi Mordekayi aribukwa. Kdi hari hashize igihe kinini aburiye umwami, ariko nyuma y’amasengesho Mordekayi aribukwa.
Buriya Amasengesho Niyo yazanye Hamani mu gihe umwami yarakeneye Uwo gutambagiza Mordekai.
Amasengesho akura umuntu mu mubabaro akamuhesha ibyishimo.
Amasengesho atuma ibisharira bikurwa mu ntoki zacu bigahabwa abatwanga kdi twasabye Imana kudukiza gusa.
Usomye Esther 9:2
Amasengesho atuma nta bintu bitugiraho ububasha.
Amasengesho ajya ahindura ibyo abantu bamaze gusinyira babyemeje ko biba ariko bigahinduka.
Iyo usomye igitabo cya Yona usanga Imana yari yagambiriye kurimbura Ninewe hanyuma yo kubirirwa bapanga amasengesho bahendahenda Imana irigarura yibuza kubarimbura. Aha rero ndashaka kubabwira ko amasengesho atuma Imigambi y’Imana Ihinduka.
Amasengesho Yakinguriye Petero amukura mu nzu y’imbohe ubwo byari byemejwe ko agomba gucibwa igihanga ariko abitorero bagira umwete baramusengera ijuru riratabara Petero Aba mu zima. Ibyakozwen’intumwa 12:1…….
Amasengesho rero agira ibintu yihariye yonyine
- Agera kure atambuka inyebyeri, umutima w’umuntu ukajya imbere y’Imana ushaka kuyireba.
- Amasengesho ntakumirwa
3.amasengesho ntakiyatangira ntatinya izuba, cg imvura cya imbeho
- Amasengesho adushakira ibyicaro intebe zashize.
5.amasengesho atubeshaho bamaze kuvuga ko dupfuye
- Amasengesho ntakumirwa.
Yewe amasengesho ibyayo ni birebire mbifurije gusenga kandi mwibuke ko gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro iyo asenganye Umwete.
Bibiriya idusaba gusenga ubudatuza.
Muri byose ni byiza ko usenga kuko amasengesho agira iibyo ahindura bikaba byiza.
Mwari kumwe na Gaudence NYIRAHABIMANA
Ndabakunda