Imbuto z’Umwuka

Abagaratiya 5:22-24

Gal 5:24-26

[24]Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo.

[25]Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.

[26]Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

Mu buzima bw’abana b’Imana ikintu cya mbere kigora ni ukumva ijambo ugakora ibyaryo ;iyaba buri munsi basi ushobora gufata ijambo rimwe ukabaho uko rivuga tuba twarahinduye isi yose.

Paul abwira abagaratiya yababwiye ko babamba kamere bakabaho bayoborwa n’Umwuka.

Natwe nibyo dusabwa buri munsi, singombwa kwigaho byinshi ahubwo nkwifurije kubaho nkuko ijambo rivuga.

Hari ibintu bibiri tuzi ku Mwuka Wera.

1.Impano z’Umwuka
2.Imbuto z’Umwuka Wera.

Ubundi bigenze neza hakabanje Imbuto impano zika nyuma.

Niryali bavuga ko umuntu yera imbuto z’Umwuka Wera?Umwuka Wera aba yabigenje ate kugirango izombuto ziterwe muriwe zinagire igihe cyo kwera abantu babibone?

Iyo umuntu amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza we (Avutse ubwa 2) Aba ageze mubiganza by’umurera kandi arinawe uza mufasha mu mikurire ye kuko kuvuka nikimwe no gukura n’ikindi.

Iyo dukura tugenda dutakaza isura ya Kamere(Umutima wa kamere n’Imirimo ye ) dufata isura ya Christo tugatakaza kuba aba kamere tukaba Ubu Mwuka

(Abaroma 8:6-14).

Umwuka atangira urugendo rwo kudufasha guhinduka niyo mpamvu iyo utahinduwe cyangwa utemera guhinduka biba bigoye ko Umwuka azagufasha kwera imbuto zawo muri wowe.

1.Ntushobora kunezeza Imana uri mubutware bwa Kamera (kuko ihorana zambuto/imirimo ya kamere)

2.Ntushobora kuba uwa Christo udafite Umwuka Wera.

3.Ntushobora gutunga umubiri wapfuye kubyaha bidakozwe n’Umwuka kugirango Umwuka ahite aba muzima muri wowe kubwo gukiranuka.

4.Aho Umwuka aranduye urubuto rwa Kamere ahatera Urw’Umwuka.

5.Kugirango ube Umwana w’Imana bigusaba kwemera kuyoborwa n’Umwuka.

Iyo Umwuka amaze kuganza kamere yawe yakera no kurandura imbuto zayo muriwowe bisimburwa n’imbuto z’Umwuka cyangwa ukumva ngo uyu umuntu yahindutse mungeso ze.

Urwo rugendo nirwo twita urugendo rwo gukura mu Mwuka /Kwezwa cg Guhinduka.

Urwo rugendo nirwo runanirana ndetse bamwe bahisemo gukomeza kuba impinja kubera gutinya ko imibiri yabo yapfa Ku byaha kandi burya uru rusengero(umubiri)iyo rudapfuye kubyaha rugakorerwamo imirimo ya kamera uhinduka umwanzi w’Imana kandi Imana iragutsemba.

Harigihe umuntu ahisemo kuba umutini uvumye kubera gutunga amababi(imirimo,impano zitandukanye….)atagira imbuto cyangwa umuzabibu utera imbuto.

Muri ururu rugendo wahitamo kujya uhora utekereza nibura kurubuto rumwe rweze muri wowe buri munsi kuruta gishishikazwa nibindi byose Uzi kuko iyo urubuto rumwe rweze bivuga ngo aho ruteye baharanduye urubuto rwakamere.

Ubundi iyo umuntu amaze guhinduka Uwumwuka Wera niho Imigeze y’amazi isendera iva munda Ye

Umwuka agatangira gukorera muri wowe kunyungu zabandi agafasha abandi ,agakiza ,agahugura,akigisha,guhanura,gukora ibitangaza…..niho bavugango ari gukoresha Impano z’Umwuka cyane ko zo zifasha abandi ariko imbuto niwowe zifasha kurusha.

Impano uzihabwa Ku nyungu z’abandi so zawe ariko imbuto niwowe

Icyo twakora:

1.Kwemerera Umwuka agakomeza kuguhindura.
2.Kubahiriza ubutumire bwa Yesu buvugango mpagaze kurugi ndakomanga nukingura ndinjira iwawe dusangire (mu byo musangira harimo nurwo rugendo rwo kuguhinduka.)

3.Gukora list y’ibyo wumva bitarahinduka mu bugingo(amaranga mutima ,imitekerereze, imiterere…) Ndetse no Ku mubiri ukayiha Yesu ukajya ubisengera usaba Umwuka kubisimbuza imbutoze.

4.Kwibuka ko nta wuhinduka kubwe Umwuka wera niwe mufasha muri urwo rugendo uruhare rwawe ni kumwemerera,no kubyizera.

Mbifurije urugendo rwiza rwo kugendana ni Imana mu ubuzima bwa Buri munsi.

Mbifurije ko mbere yuko utanga ubuhamya mu bandi wowe n’umutima wawe mujye mubanza mubuhane.

Mama Christa.