“Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati”Mbese urashaka gukira?”8. Yesu aramubwira ati”Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.”
(Yohana 5:6,8)
Nta mpamvu yo gutakaza ibyiringiro ahubwo bwira Yesu ikibubabaje, kuko byose byumvira itegeko rye.
Amin!
Imana ishimwe ko iyo itegetse byoose bimwumvira
Yesu nange TEGEKA🤲🤲🤲🤲
Iyo Uwiteka avuze yego ibyari bigoramye biragororoka , N’Umurwaza w’Abarwayi , niwe murandasi w’Abatabona kdi niwe se w’Imfubyi ! Arahirwa Umwana wumuntu wihishe mu mababa ye , kuko arinzwe kdi azakizwa ibihe byose.
Amen
Mwene data Janvier Imana iguhe umugisha. Imana ihabwe icyubahiro ko ibyacu byose ibitegeka bikemera. Niyo mpamvu tudakwiriye gucika intege mu gihe cyashyizweho byose bizagenda neza . Kuko byose uwo twiringiye arabitegeka.