“Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose.4. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.5. Ungose inyuma n’imbere, Unshyizeho ukuboko kwawe.”
(Zaburi 139:3-5)
Uwiteka ntabwo akurikirana ibyawe gusa ahubwo abana nawe mu ubuzima bwawe bwose intambwe kuyindi. Uryamye, ugenda aho unyura hose. Ibi bikwiye gutuma umenya ko akuzi neza, ukamwubaha, ntumuhe amakuru nkutazi ibyawe,kandi ukamenya ko akwitaho nk’umwana we.
Umwigisha: Rev. Jean Jacques KARAYENGA