IMPAMVU 5 ZIDUTERA GUSENGERA IGIHUGU

Mu mpamvu nyinshi zatuma umukristo akwiye gusengera igihugu cye harimo 5 z’ingenzi umushumba Dr. Fidel Masengo yagaragaje:
1. Igihugu n’abayobozi bacyo nibo Imana idusaba guheraho dusenga. Ibi tugomba kubikora mbere y’uko dusengera ibyifuzo byacu (1Timot.2:1-2);
2. Igihugu cyawe niyo gakondo yawe mu Isi. Iyo isenyutse uhinduka umunyamahanga n’ubwo waba uri umuyobozi ahandi, n’ubwo waba uri umuherwe. Urugero. Yozefu yabaye Ministri w’Intebe mu Giputa ariko ntibyamugize umunyamisiri. Ahandi uratembera ariko iwanyu urisanzura, urishira-ukizana.
3. Mu gihugu cyawe ni hamwe mu hantu ha mbere umugisha Imana iguha wuzurira. Umugisha wose utabimburiwe no kugira iwanyu uba ubuzemo ikintu kinini.
4. Niho ibyishimo by’umuntu byuzurira(Zaburi 137:1-4);
5. Gusengera igihugu bisibiza ibyago byari kukibaho (Kubara 16:47-48) cyangwa bikabikuraho burundu (2 Ingoma 7:14).
Ndagukangurira gusengera igihugu cyawe.
Ubigire intego.
Igitondo cyiza!
Fidèle MASENGO,
Foursquare Church