Impamvu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ari ubw’ingenzi

Bibiliya irimo ubuhanuzi bwinshi kandi yerekana uko buzagenda busohora, ariko ibyo nta muntu wabishobora. Bityo, isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ni gihamya ifatika yemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Soma muri Yosuwa 23:14; 2 Petero 1:20, 21.

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, butuma twizera Imana mu buryo bwuzuye (Abaheburayo 11:1). Nanone buduha icyizere cy’uko amasezerano y’Imana avuga ibirebana n’ibyiza biri imbere, azasohora. Ku bw’ibyo, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butuma tugira ibyiringiro bihamye.—Soma muri Zaburi 37:29; Abaroma 15:4.