Impamvu yo Gusenga/ Rev Mugiraneza J Baptiste

IMPAMVU YO GUSENGA

Matayo 6:6; Luka 11:1; Abaheburayo 11:6.
*gusenga ni iki?*
Gusenga ni ikiganiro umuntu agirana ni Imana, kikaba ari igikorwa gihuza umuntu n’Imana.

Gusenga byatangiye kera mu gihe cya Enoshi.
Icyo gihe nibwo abantu batangiye kwiyambaza Uwiteka.

“Na Seti abyara umuhungu amwita
Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.” (Itangiriro 4:26).

Abisirayeli bategetswe ni Imana kujya basenga *Uwiteka* wenyine ntibagire ikindi kintu bikubita imbere.

“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.” (Kuva 20:3).

Mu Isezerano rishya gusenga k’umukristo ni ikiganiro agirana n’Imana gishingiye kuri Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Icyo gihe uwizera abasha kuvugana n’Imana nka Data (umubyeyi) abikoze mu izina rya Yesu Kristo.

🔵Yesu yise gusenga ko ari *ugusaba* bikozwe mu izina rye.

“Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.
Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.” (Yohana 14:13-14).

● Intumwa Petero we avuga ko gusenga ari ukwikoreza amaganya Imana.

“Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.” (1 Petero 5:7).

●Pawulo we afata amasengesho nk’intwaro y’umwuka yo kurwanisha.

Mu ntwaro umukristo agomba kwitwaza iya karindwi ni *ugusenga.* (Abefeso 6:18).

Hari uburyo bune bwo gusenga:
👉🏻 Gusenga uramya Imana uvuga icyubahiro cyayo no gukomera kwayo.
👉🏻 Gusenga usaba winginga Imana kugira ngo igire icyo igukorera cg igutabare.
👉🏻 Gusenga watura ibyaha usaba kubabarirwa ni Imana.
👉🏻 Gusenga ushimira iby’Imana yagukoreye.

Gusenga ni ingezi niyo mpamvu umuntu wese usenga aba akoze umurimo mwiza.

Abigishwa ba Yesu bamusabye ko abigisha gusenga. Nawe yahise abibigisha (Matayo 6:6-; Luka11:1-).

IMPAMVU ZITERA UMUNTU GUSENGA

Dore zimwe mu mpamvu zituma dusenga:

1. Gusenga ni itegeko.
Bibiliya idusaba gusenga ubudasiba. (1Abatesaloniki 5:17).

2. Abantu basenga Imana kubera ko yumva amasengesho. (Zaburi 65:3). Imana yumva amasengesho bitera abantu kuyisanga kugira ngo bayibwire ibyabo.

3. Gushaka ubusabane n’Imana. (Kuva 33:9-11).
Iki gihe turi mu gihe kitumanaho riteye imbere aho ukoresha murandasi (internet) ukagera ku makuru ukeneye.
Gusenga ni uburyo bufasha kwegera Imana ugakora *k’umutima w’Imana* nayo ikakuramburira amaboko ikakugirira neza. Kenshi iyo habaye gusabana n’Imana nibwo nayo yizihirwa igatanga amasezerano. Ikaguha amakuru atakura ahandi kuko Imana ijya ivuga ibitaraba igahishura ibyenda kuba.

4. Kubaha Imana (Ibyakozwe n’Intumwa 10:2).
Imana ni umuremyi iri hejuru ya byose igomba kubahwa no gusengwa.

Kubaha Imana bitera umuntu kumva agomba kuyisenga akayiramya akayisingiza, akavuga ibyiza byayo no gukomera kwayo.

5. Umuntu ni umunyantege nke.
(2 Ngoma 20:12).

Kubw’iyo mpamvu umuntu ahora akeneye kwisunga Imana kugira ngo imushoboze kunesha ibimurwanya.
Gusenga bitanga imbaraga zo kunesha Satani.
Gusenga niko gutuma umuntu wari usanzwe ari umunyantegenke akora imirimo itangaje y’ubutwari. Gusenga bivura intimba z’imbere mu mutima.

Mu gusoza ndakugira inama ko niba ushaka kuba umuntu wo kwifuzwa senga ugire kwizera ubeho mu buzima bwera imbuto icyo gihe uzaba inshuti y’Imana. Izakubitsa amabanga yayo kandi igukoreshe ibyo imbaraga zawe zisanzwe zitashobora. (Abaheburayo 11:6).

Ndakwifuriza ko Uwiteka yakubashisha kubaho mu buzima bubana n’Imana kenshi mu masengesho.

Imana ibahe umugisha.

Mwene so muri Kristo Past. Mugiraneza J Baptiste