Imvugo y’Imana ni urukingo rw”amakuba – Ev. Ndayisenga Esron

Imvugo y’Imana ni urukingo rw”amakuba – Ev. Ndayisenga Esron

Ezayi 37:6,14
[6]Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.

[14]Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.

Yuda 1:9
[9]Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”

Nshuti yanjye nuhura n’ibikomeye tabaza Imana kuko yiteguye kukurengera kandi buri wese afite Senikarebu we umurwanya,umutuka,umutera ubwoba ariko komera ushikame Uwaneshehe akubereye maso.Nubwo ubona ibikurwanya bigaragara nk’ibifite imbaraga ariko ubukana bwabyo hari uwabimazemo imbaraga

Mbifurije umunsi wuzuyemo kurwanirirwa n’Imana.

Ev. Ndayisenga Esron