Intego:Imana yemera ko bacana umuriro,ariko iranawuzimya – Ev. Ndayisenga Esron
Dan 3:19,21-22,24-25
[19]Nebukadinezari azabiranywa n’uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi.
[21]Nuko baboha abo bagabo I uko bakambaye amafurebo n’imyambaro n’imyitero n’ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana.
[22]Maze kuko itegeko ry’umwami ryari iry’ikubagahu, kandi umuriro ugurumana cyane, bituma ibirimi by’umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica.
[24]Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.”
[25]Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”
Nshuti ndasaba ko uyu wa kane wabanye n’aba batatu nawe mwabana mu byo unyuramo byose kandi ibi ndabikubwira nanjye nibwira.
Ntangazwa n’ubushobozi bw’Imana aba bantu bajugunye aba bagabo mu itanura,ibyababayeho ni nk’ibyabaye kuri bamwe bajugunye Danyeli mu rwobo rw’intare.
Ariko nsaba Imana ngo mu byo uhura na byo byose nawe Imana ikurengere.
Amen