Intumbero y’ubumana bya Hana kuri Samweli/ Ndikubwimana Innocent

🎤Muri iyi minsi turi gusoma kandi twiga *igitabo cya mbere cya Samweli*

turarebera hamwe:*
#. Ibisoza indirimbo ya Hana
#. Ibyaha bya bene Eli b’abatambyi.
#. Intumbero y’ubumana bya Hana kuri Samweli
#. Kunanirwa kuzuza inshingano kwa Eli ku bana be ndetse n’ingaruka byagize
#. Ubuhanuzi ku nzu (umuryango) ya Eli
#. Iyerekwa ry’Imana rya mbere kuri Samweli

đź”›Iyo usomye neza umurongo wa 10 (1Sam 2.10) urasanga mu ndirimbo ya Hana, yarashakaga kugaragaza ko Imana izahagurutsa uwo yasiize akaba umwami wa Isirayeli.

Dusome
đź“– *1 Samweli 2*
_17 Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka._

➖ Ubusanzwe abahungu ba Eli ntabwo bari abanyabyaha, ahubwo ntibabashije kubahiriza umugambi w’Imana nk’uko bari babisabwa nk’abatambyi.

👉🏻➖Nasanze batari bazi neza Imana mu buryo bwo kuyitinya no kuyubaha ndetse no kuyitambira ibitambo. (V12 & V17)

✍🏻Umutambyi yagombaga gukurikiza amategeko mu gutamba igitambo by’umwihariko yubaha, akurikiza ukwera kw’Imana.

Umutambyi yari yemerewe gufata ibice bimwe by’igitambo harimo amabere ndetse n’igice cyo hejuru cy’akaguru k’i Buryo ariko Bene Eli bo bafataga ku bice byose byazamuwe n’icyuma cyarura inyama cy’igobe eshatu.

Ibi bivuze ko cyazamuraga n’izindi nyama batemerewe gufataho.

Umutambyi yagombaga kosereza kuri Alitari igice cyiza cyane cy’igitambo ariko Bene Eli bapfaga gufata inyama zidatetse kandi izo biboneye zose akaba arizo bosa.

đź“– Uhereye kuri V18 ukageza kuri V21
Samweli yabaga imbere y’Imana, nubwo yari umwana muto ariko umurimo we wari unoze kandi utunganye rwose.

Umwanditsi yagaragaje uruhare rw’ababyeyi be mu gutera umwete Samweli mu buryo bwo gukorera Imana.
Hana yambikaga Samweli nk’umutambyi (ikanzu) bigaragaza ko yashakaga Samweli ko akura aha agaciro kandi akunda ibyo akora.
Bityo Imana yahaye umuryango wa Elukana & Hana umugisha ukomeye cyane. (V21)

V22-V26 Nubwo Eli yaburiye abana be ariko banze kwihana. Yabonye ko abahungu be bakoze ibyaha ariko ntiyagize ubwenge buhagije mu kubacyebura ngo bahindukire.

Igitangaje rero: ubwo abahungu ba Eli bakuraga bava imbere y’Imana n’Abisiryeli,,,, Samweli we yakuraga atona imbere y’Imana n’Abisirayeli.
Ibi biratwgisha ko Imana itazabura abayikorera, wakwitwara neza wabyanga, Imana izahora ari Imana kandi izabona abayubaha n’abayisingiza ubudaca.

1 Samweli 2*
30 ……Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa”_

V27-V36 umwanzuro w’Imana ku nzu ya Eli n’abahungu be ni uko yabambuye icyubahiro. Imna yari yaragambiriye ko abazakomoka kuri Lewi bose bazaba abatambyi ariko noneho yisubiyeho isanga ikwiye gukuramo abakomoka kuri Eli.

Bakunzi b’umusaraba, mwirinde ikintu gituma Imana yisubiraho.
Umutambyi wizewe Imana ihagurukije (V35) niwe uzasigwa amavuta akaba umwami wa Isirayeli.

Iki gika tubonye aha haraguru kirerekana uruhare n’akamaro k’ababyeyi ku bana babo.

Eli yashize imbere imibereho n’ibyiyumvo by’abahungu be kurushya icyo Imana yashakaga.
Muri make yubashye Abahungu be kurusha Imana bituma ahinduka umugabo udafite agaciro mu maso y’Imana Bizana ingaruka yo gupfa bakenyutse.

Hana we yakomezaga gutera umwete Samweli mu bikorwa byo gukorera Imana no kuyubaha bityo bituma avamo umuntu wubahwa n’Imana n’abantu.

Babyeyi mumenye ko igitsure kirimo ubwenge buturutse ku Mana kandi n’Imyitwarire yanyu yo kubaha Imana bishobora gutsinda imiterere mibi itubaha Imana yaza ku buzima bw’abana banyu.

[Birakomezaaaaa….]