Intwaro buri mukristo akwiye kuba afite

Mu buzima tubamo ku isi duhura n’intambara zitandukanye ariko abizera Imana (abakijijwe) bagomba kugira intwaro zibakingira mu ntambara zitandukanye bahura nazo. Izo ntwaro zitangwa n’Imana.

Urugero ni uko bagomba kwitwaza kwizera nk’ingabo ibakingira imyambi y’umwanzi. Agakiza ko kagereranywa n’ingofero y’icyuma. Ibi bigaragaza kandi ko dukwiye kurinda intekerezo zacu. Ni ngombwa ko buri munsi abizera bahora bezwa banasenga kuko nta wakwiringira ko uburyo yatsinze satani ku munsi watambutse ari nako aza kumutsinda ubutaha – kuko iminsi idasa.

Ikindi cyo kuzirikana ni uko nta muntu watiza undi intwaro mu gihe cy’intambara. Buri wese wizera akwiye guhora yitwaje intwaro z’Imana kugirango nawe azabone uko ahangana n’ibibazo n’ibihe bibi.

Indi ntwaro ya ngombwa mu buzima bw’umukristo ni inkweto zishushanya ubutumwa bwiza. Kimwe mu byo zigaragaza harimo kwitegura urugamba. Ni ngombwa ko abizera Kristo bambara inkweto bagahaguruka bakajya kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’intwaro yo kurwanya satani.

Ibyanditswe: Abefeso 6:10 – 20; Abaheburayo 4:12