• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO INYIGISHO Z'URUHEREREKANE

INYIGISHO KU GITABO CYA DANIEL: Igice cya 6/Pastor Dominique

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
27/02/2019
muri INYIGISHO Z'URUHEREREKANE
0
0
IGITABO CYA DANIYELI: igice cya gatatu/ KAREKEZI Pacifique
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
590

Daniyeli 6:1-29

  1. Ubwo bwami buhabwa Dariyobuhabwa edi, yari amaze nk’imyaka mirongo itandatu n’ibiri avutse.

Daniyeli mu rwobo rw’intare2.

Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b’intebe bakwire igihugu cyose.

Kandi abaha n’abatware bakuru batatu,

Umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b’intebe bajye babashyikiriza iby’umwami, ngo umwami adapfirwa ubusa.

Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we.

Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.

Abatware bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.

Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.”

Nuko abo batware bakomeye n’ab’intebe bateranira ibwami babwira umwami bati “Mwami Dariyo, nyaguhoraho, abatware bakomeye bo muri ubu bwami n’ab’intebe n’ibisonga byabo, n’abajyanama n’abanyamategeko bose bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry’umwami n’iteka rikomeye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw’intare.

Nuko none nyagasani, hamya iryo tegeko ushyireho ukuboko ku rwandiko rwaryo, kugira ngo rye kuzakuka nk’uko amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.”

Nuko Umwami Dariyo ashyiraho ukuboko ku rwandiko rw’iryo tegeko.

Maze Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko ajya iwe, (kandi amadirishya y’inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza.

Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga.

Baraza bavugira imbere y’umwami ibya rya tegeko rye bati “Mbese harya nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw’iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo rw’intare”

Umwami aramusubiza ati

“Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.”

Baramusubiza bati“Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b’Abayuda ntakwitayeho nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu mu munsi.”

Umwami yumvise iryo jambo arabarakarira cyane, ashyira umwete cyane kuri Daniyeli kugira ngo amukize, burinda bwira.

Ba bagabo bongera guteranira ibwami babwira umwami bati “Nyagasani, umenye ko ari itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi, ngo nta tegeko cyangwa iteka ryahamijwe n’umwami rivuguruzwa.”

Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare. Ariko umwami yari yamubwiye ati “Imana yawe ukorera iteka iragukiza.”

Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w’urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye bwite n’icy’abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahindurwa.

Nuko umwami asubira mu nzu ye akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka.

Bukeye umwami yibambura kare mu museso, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare.

Ageze hafi y’urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n’ijwi ry’umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare.

Daniyeli asubiza umwami ati “Nyagasani uhoraho,

Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.”

Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramo basanga nta cyo yabaye, kuko yari yiringiye Imana ye.

Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n’abagore babo n’abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw’intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n’amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi.

Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe!

Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo kuko ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka.

Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z’intare.”

Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kūro w’Umuperesi, Daniyeli agubwa neza

Ibiherukaa

Baratungurwa ubwo Imana yigaragaje nanone.-Pastor Gaudin M.

Ibikurikira

INYIGISHO KU GITABO CYA DANIEL: Igice cya 6 (Suite)/Pastor Dominique

inyigisho

Umwuka wera mu buzima bw’abizera
INYIGISHO

NKWIFURIJE KUGABIRWA – EV NDAYISENGA ESRON

28/05/2023
Imbuto z’Umwuka
INYIGISHO

Imbuto z’Umwuka

26/05/2023
Pentekoti n’amakuru yayo – Dr Fidele Masengo
INYIGISHO

Pentekoti n’amakuru yayo – Dr Fidele Masengo

24/05/2023
Mwuka wera: Ibibazo n’ibisubizo
INYIGISHO

Mwuka wera: Ibibazo n’ibisubizo

24/05/2023
Umwuka n’umumaro Wawo – Ev. Delphine Uwanyirigira
INYIGISHO

Umwuka n’umumaro Wawo – Ev. Delphine Uwanyirigira

17/05/2023
UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil
INYIGISHO

UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil

15/05/2023
Ibikurikira
INYIGISHO KU GITABO CYA DANIEL: Igice cya 6 (Suite)/Pastor Dominique

INYIGISHO KU GITABO CYA DANIEL: Igice cya 6 (Suite)/Pastor Dominique

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.