Yari umugore wa Samusoni, umucamanza w’Abisirayeli.—Abacamanza 16:4, 5.
Yakoze iki?
Abatware b’Abafilisitiya bamuhaye amafaranga kugira ngo agambanire Samusoni, Imana yakoreshaga ngo ikize Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya. Abafilisitiya bibazaga aho akura imbaraga zidasanzwe yari afite (Abacamanza 13:5). Abo batware bitabaje Delila ngo abafashe.
Abafilisitiya bahaye ruswa Delila ngo abamenyere aho Samusoni yakuraga izo mbaraga. Delila yarabyemeye agerageza inshuro nyinshi kumenya ibanga ryatumaga Samusoni agira imbaraga, kandi amaherezo yabigezeho (Abacamanza 16:15-17). Yahise abibwira Abafilisitiya maze bafata Samusoni baramufunga.—Abacamanza 16:18-21.
Ni irihe somo twavana kuri Delila?
Tugomba kwirinda gukora nk’ibyo Delila yakoze. Yagize umururumba, ahemukira umugaragu w’Imana abigiranye uburyarya.