• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 04 Mata 2018: ABAREWI 11-13

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
04/04/2018
muri DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI
0
0
Italiki 03 Mata 2018: ABAREWI 8-10
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
1,121

Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2.
“Mubwire Abisirayeli muti: Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n’amatungo byo mu isi byose.
3.
Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya.
4.
Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu byatuye inzara: ingamiya kuko yuza ikaba itatuye inzara, ni igihumanya kuri mwe.
5.
N’impereryi kuko yuza ikaba itatuye inzara, na yo ni igihumanya kuri mwe.
6.
N’urukwavu kuko rwuza rukaba rutatuye inzara, na rwo ni igihumanya kuri mwe.
7.
N’ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, na yo ni igihumanya kuri mwe.
8.
Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho, ni ibihumanya kuri mwe.
9.
“Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: ibyo mu mazi, mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi bigira amababa n’ibikoko, abe ari byo mujya murya.
10.
Ibitagira amababa n’ibikoko mu byo mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi, mu byiyogesha mu mazi byose, no mu bifite ubugingo biba muri yo byose, murabizira.
11.
Muzahore mubizira, ntimukarye inyama zabyo, intumbi zabyo na zo mujye muzizira.
12.
Icyo mu mazi cyose kitagira amababa n’ibikoko murakizira.
13.
“Ibi abe ari byo mujya muzira mu bisiga ntibikaribwe ni ibizira: ikizu n’itanangabo na oziniya,
14.
n’icyanira n’icyaruzi, uko amoko yabyo ari,
15.
n’igikona cyose uko amoko yabyo ari,
16.
na mbuni na tamasi, na shakafu n’agaca n’ibyo mu bwoko bwako byose,
17.
n’igihunyira gito na sarumpfuna, n’igihunyira kinini,
18.
n’igihunyira cy’amatwi n’inzoya n’inkongoro,
19.
n’igishondabagabo n’uruyongoyongo n’ibyo mu bwoko bwarwo byose, n’inkotsa n’agacurama.
20.
“Ibyigenza byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane magufi, murabizira.
21.
Ariko ibi mwemererwa kubirya mu byigenza byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane, ibigira amaguru maremare ahinnye yerekeje imbere, ngo biyatarukishe hasi.
22.
Ibi ni byo mwemererwa kurya, inzige n’ibindi bimeze nka zo byitwa solamu na harugoli na hagabu, nk’uko amoko yabyo ari.
23.
Ariko ibyigenza bindi byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane magufi, murabizira.
24.
“Kandi ibi bizabahumanya: ukoze ku ntumbi yabyo azaba ahumanye ageze nimugoroba,
25.
kandi uzaterura n’igice cy’intumbi yabyo amese imyenda ye, aba ahumanye ageze nimugoroba.
26.
Inyamaswa yose yatuye inzara ariko ntigire imigeri igabanije, ntiyuze ni igihumanya kuri mwe, umuntu wese uzikozeho azaba ahumanye.
27.
Inyamaswa yose igendesha ibiganza cyangwa amajanja yo mu zigenza amaguru ane ni igihumanya kuri mwe, ukoze ku ntumbi yazo azaba ahumanye ageze nimugoroba.
28.
Uzaterura intumbi yazo amese imyenda ye, aba ahumanye ageze nimugoroba. Izo ni izihumanya kuri mwe.
29.
“Ibi ni byo bihumanya kuri mwe mu bikururuka bigenza amaguru magufi hasi: umukara n’imbeba n’icyugu kinini nk’uko amoko yabyo ari,
30.
n’ikinyogote n’igikeri, n’umuserebanya n’ikijongororwa n’uruvu,
31.
ibyo ni byo bihumanya kuri mwe mu bigenza amaguru magufi byose, ukoze ku ntumbi zabyo azaba ahumanye ageze nimugoroba.
32.
Kandi ikintu cyose intumbi yabyo iguyeho kizaba gihumanye, kandi naho cyaba ikintu cyabajwe mu giti, cyangwa umwambaro cyangwa uruhu, cyangwa isaho cyangwa ikindi kintu cyose gikoreshwa umurimo wose gikwiriye gushyirwa mu mazi, kibe gihumanye kigeze nimugoroba, ni bwo kizaba gihumanutse.
33.
Kandi ikintu cy’ibumba cyose kizagubwamo n’icyo muri ibyo cyose, ibirimo bizabe bihumanye kandi icyo kintu mukimene.
34.
Ibyaribwa byose birimo bishyirwamo amazi bizabe bihumanye, kandi ibyanyobwa byose biri mu kintu bene icyo cyose bizabe bihumanye.
35.
Ikintu cyose kiguweho n’igice cyose cy’intumbi yabyo kizabe gihumanye, naho cyaba icyokezo cy’ibyokurya cyangwa amashyiga kizamenagurwe, ibyo birahumanye kandi bizaba ibihumanya kuri mwe.
36.
Keretse isōko cyangwa urwobo rwacukuriwe kubika amazi agateraniramo kizabe kidahumanye, ariko ukoze ku ntumbi yabyo yabiguyemo azaba ahumanye.
37.
Kandi niba igice cy’intumbi yabyo, kiguye ku mbuto zo kubibwa z’uburyo bwose, zizabe zidahumanye.
38.
Ariko niba zuhiwe amazi, zikagubwamo n’igice cy’intumbi yabyo cyose, zizabe izihumanya kuri mwe.
39.
“Kandi inyamaswa yose cyangwa itungo ryose mwemererwa kurya nigipfa, ukoze ku ntumbi yacyo azaba ahumanye ageze nimugoroba.
40.
Uriye ku ntumbi yacyo amese imyenda ye abe ahumanye ageze nimugoroba, kandi n’uteruye intumbi yacyo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba.
41.
“Kandi igikururuka hasi cyose, gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, ni ikizira ntikikaribwe.
42.
Igikurura inda cyose, n’ikigenza amaguru ane magufi cyose, n’ikigenza amaguru menshi cyose, ibikururuka hasi byose ntimukabirye kuko bizira.
43.
Ntimukiyandavurishe igikururuka cyose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, ntimukabyihumanishe ngo bibanduze.
44.
Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy’uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi.
45.
Kuko ndi Uwiteka wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu, abe ari cyo gituma muba abera, kuko ndi uwera.
46.
“Ayo ni yo mategeko y’inyamaswa n’amatungo, n’ibisiga n’inyoni n’ibifite ubugingo byose byiyogesha mu mazi, n’ibibaho byose bikururuka hasi,
47.
yo gutandukanya igihumanya n’ikidahumanya, n’igifite ubugingo cyaribwa n’ikitaribwa.”

Ibiherukaa

Imbaraga zo kunezerwa

Ibikurikira

SOBANUKIRWA UMUNTU WITWA NDISOBANURA/Past Kazura Jules

inyigisho

Ibiganza Bisenga by’Umukristo uri Ku mavi. Igice cya 1
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Ibiganza Bisenga by’Umukristo uri Ku mavi. Igice cya 1

02/09/2019
Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza?
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza?

03/10/2018
Ahabanza
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 22 NZERI 2018: KUBARA 22:1-26

22/09/2018
Ahabanza
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 21 NZERI 2018: KUBARA 21

21/09/2018
Soma Bibiliya umunsi ku wundi: Itangiriro 16-18
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 20 NZERI: KUBARA 20

20/09/2018
Italiki 03 Mata 2018: ABAREWI 8-10
DUKUNDE KWISOMERA BIBILIYA BURI MUNSI

Italiki 19 NZELI 2018: KUBARA 19

19/09/2018
Ibikurikira
Ibiranga mudakurwa kw’ijambo -Pastor Kazura Jules

SOBANUKIRWA UMUNTU WITWA NDISOBANURA/Past Kazura Jules

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.