Italiki 20 NZERI: KUBARA 20

1.
Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba.
2.
Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni.
3.
Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere y’Uwiteka!
4.
Kandi mwazaniye iki iteraniro ry’Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n’amatungo yacu?
5.
Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana aha hantu habi? Si ahantu habibwa, si ahantu hamera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga, kandi ntihagira amazi yo kunywa.”
6.
Mose na Aroni bava imbere y’iteraniro bajya imbere y’ihema ry’ibonaniro, bikubita hasi bubamye, ubwiza bw’Uwiteka burababonekera.
7.
Uwiteka abwira Mose ati
8.
“Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo. Ubakurire amazi muri icyo gitare, abe ari ko uha iteraniro n’amatungo yaryo amazi yo kunywa.”
9.
Mose yenda iyo nkoni, ayikuye imbere y’Uwiteka uko yamutegetse.
10.
Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y’icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?”
11.
Mose amanika ukuboko akubita icyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhira n’amatungo yaryo.
12.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y’Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.”
13.
Ayo ni yo mazi y’i Meriba: kuko Abisirayeli batonganije Uwiteka, akerekanira muri bo kwera kwe.
Abedomu banga ko Abisirayeli banyura mu gihugu cyabo
14.
Mose ari i Kadeshi atuma intumwa ku mwami wa Edomu ati “Isirayeli mwene so arakubwira ati: Uzi imiruho twabonye yose.
15.
Ba sogukuruza baramanutse bajya muri Egiputa tumarayo igihe kirekire. Abanyegiputa batugirira nabi, bayigirira na ba sogokuruza.
16.
Dutakiye Uwiteka yumva ijwi ryacu, atuma marayika adukura mu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi, umudugudu wo ku rugabano rwawe.
17.
Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzagira umurima cyangwa uruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe, ahubwo tuzaca mu nzira y’umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”
18.
Umwami wa Edomu aramusubiza ati “Ntuzanyura mu gihugu cyanjye, ntagusanganiza inkota.”
19.
Abisirayeli baramubwira bati “Tuzaca mu nzira nini, kandi twebwe n’amatungo yacu nitunywa amazi yawe, tuzakwishyura icyo uzacira. Reka tuhace n’amaguru gusa, nta kindi tuzakora.”
20.
Arabahakanira ati “Ntimuzahanyure.” Abedomu babashingira urugerero rw’ingabo nyinshi n’amaboko menshi.
21.
Nuko Abedomu banga gucisha Abisirayeli mu gihugu cyabo. Ni cyo cyatumye Abisirayeli bahindukira bakahareka.
Aroni arapfa
22.
Bahaguruka i Kadeshi, iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera ku musozi Hori.
23.
Uwiteka abwirira Mose na Aroni ku musozi Hori uri ku rugabano rw’igihugu cya Edomu ati
24.
“Aroni agiye gusanga ubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y’i Meriba.
25.
Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori,
26.
wambure Aroni imyambaro ye uyambike Eleyazari umwana we, maze Aroni ari bupfireyo asange ubwoko bwe.”
27.
Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musozi wa Hori, iteraniro ryose ribareba.
28.
Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari umwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y’uwo musozi. Mose na Eleyazari barawumanuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
29.
Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.