Italiki 21 NZERI 2018: KUBARA 21

1.
Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri.
2.
Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.”
3.
Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n’imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma.
4.
Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y’abantu icogozwa cyane n’urwo rugendo.
5.
Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi.”
6.
Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z’ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.
7.
Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira.
8.
Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba, arakira.”
9.
Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy’ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y’umuringa, agakira.
10.
Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.
11.
Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu.
12.
Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy’i Zeredi.
13.
Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y’umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy’Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw’i Mowabu, rugabanya Mowabu n’Abamori.
14.
Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy’Intambara z’Uwiteka ngo “Vahebu y’i Sufu, N’utugezi twa Arunoni,
15.
N’umukoke w’utugezi Ugenda werekeje ku mazu ya Ari, Ugahererana n’urugabano rw’i Mowabu.”
16.
Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”
17.
Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati “Dudubiza Riba, nimuriririmbe.
18.
Iri ni iriba ryafukuwe n’abatware, Iry’imfura z’abantu bafukurishije inkoni y’icyubahiro N’ingegene zabo.” Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana,
19.
barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.
20.
Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cy’i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu.
Abisirayeli batsinda Sihoni na Ogi (Guteg 2.26–3.11)
21.
Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori bati
22.
“Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y’umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”
23.
Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n’Abisirayeli.
24.
Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rw’Abamoni, kuko urugabano rw’Abamoni rwari rufite ingerero zikomeye.
25.
Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu y’Abamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose.
26.
Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami w’Abamori, warwanije umwami w’i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni.
27.
Ni cyo gituma abahimbyi b’indirimbo bavuga bati “Nimuze i Heshiboni, Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe
28.
Kuko umuriro waturutse i Heshiboni, Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni, Kigatwika Ari y’i Mowabu, N’abatware b’amasengero yo ku mpinga z’imisozi yo kuri Arunoni.
29.
Ubonye ishyano, Mowabu! Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we. Yahaye abahungu babo guhunga, Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano Na Sihoni umwami w’Abamori.
30.
Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana n’igihugu cyaho kigeza i Diboni, Turimbura igihugu tugeza i Nofaki, Inkongi igera i Medeba.”
31.
Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy’Abamori.
32.
Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo.
33.
Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo.
34.
Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n’abantu be bose n’igihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w’Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”
35.
Bamurimburana n’abahungu be n’abantu be bose, ntihasigara n’uwa kirazira, bahindūra igihugu cye.