Zaburi 105:19
Kugeza aho ijambo ry’Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga. Buri sezerano ryiza rigira ikigeragezo kuri nyiraryo!
Uhawe isezerano ryo kubyara agira ikigeragezo cyo gutegereza igihe azasamira, imvune yo kugendana umwana amezi icyenda. Iyo igihe cyo kubyara kigeze ategereza igihe cyo kuza kw’ibise!
Uhawe iryo kwiga ahura n’icy’ibizamini, uhawe iryo gukorera Imana akarwanywa na Satani. Burya wari uzi ko Abanyamasezerano bageragezwa n’amasezerano bahawe (Zaburi 105:19)!
Abantu benshi Imana yahaye amasezerano bajya bibwira ko ari umuhanda woroshye, ukoze neza kandi ugororotse.
Ntabwo aribyo. Hari igihe uwusangamo ibinogo, imikuku, hari aho ugera ugasanga waracitse, urimo inzuzi zitagira ibiraro, urimo bariyeri (roadblocks), dodani (dos d’âne), abambuzi, hari igihe ugenda ugabanuka ukagera aho usa n’akayira katakugeza aho ugana!
Benshi bawubabariramo, bawunihiramo, barayobagurika ndetse bakayoboza abadashaka kubereka inzira ibaheza iyo bajya.
Amakuru meza n’uko iyatanze Isezerano ari nayo iririnda. Hari icyo Imana yakuvuzeho? Tegereza. Naho byatinda bizasohora kuko bitazahera (Habakuki 2:3). Humura kuko Iyasezeranije ni iyo kwizerwa!
Mugire Umunsi mwiza!
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo, The CityLight Center, Foursquare Gospel Church
Amen! Imana Ibahe umugisha