Iyo wibutse neza Yesu aho yabaga ari yabaga ari kumwe n’abantu benshi ubundi akaba ari kumwe n’abantu bake ndetse rimwe na rimwe hari n’abifuzaga kumugeraho bikabananira ariko n’ubwo abantu bakwima inzira iyo waje umushaka kandi ufite gahunda ntutaha utamubonye kandi nawe ahita agira icyo agukorera : Past BARORE Cleophas.
Ndashaka kuvuga kuri Yesu n’abantu, buriya ndashaka kukubwira ko igihe waziye Yesu arakizi, imyaka mumaranye arakuzi n’ubwo tuba twemerewe kumubwira ibyacu Yesu aba abizi mbere y’uko tubivuga.
Ntabyo Imana itagukoresha, niyo mpamvu ukwiriye kwitwararika kugira ngo Imana ikore nk’Imana mu bintu byawe. Ese niba Imana yaragiye igaburira abantu mu butayu, ibyawe nibyo yananirwa? Ese yananirwa kukugirira neza kandi yuzuye ubuntu no kugira neza? Mu gitabo cyo Kubara 11:18-23 haravuga ngo:”Kandi bwira abantu uti:Mwiyereze umunsi w’ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y’Uwiteka mukavuga muti ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya. Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri, ahubwo muzazirya ukwezi kose mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti ‘Twaviriye iki muri Egiputa?’ ”
Icyo usabwa nukubaha Imana ukegurira ubuzima bwawe Yesu maze ukamwumvira nawe akibwiriza gukora ibyawe byose kuko iyo Yesu yaje mu byawe nta kimutangira kandi ntacyo asiga adakoze.
Umwigisha: Past BARORE Cleophas