Izahanagura amarira yose ku maso yawe: Mushimiyimana Fanny 

Izahanagura amarira yose ku maso yawe kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bizaba bishize: Mushimiyimana Fanny 

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Ibyahishuwe dusanga aho Imana yahumurije abantu ikabagaragariza ko izabahoza amarira aho hagira hati:” Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”

Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe :21:7 kandi hagira hati:”Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.”

“Imana iri hejuru ya byose kdi iganje mubantu bayo”Ndababwiza ukuri ko mu bantu bayitegereje bose ntanumwe uzakorwa n’Isoni.

Bibiriya irambwira ngo, “Kuko mwagumanye n’Imana mukihanganira imibabaro yose, Hari igitera Imana gukora nuko dukiranukira ahakorerwa ibyaha”

Zaburi :12:6 hagira hati: “Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga, “Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”

Bene data , nimuhumure mu ijuru Hari Imana.

Ibi bishatse kuvuga iki?

Bivuze ko hejuru y’amazina bakwita ,hari iryo wiswe na Data wa twese, hejuru y’amagambo bakuvuga hari Ijambo Imana yakuvuzeho, hejuru y’inama bakora bakuvuga hari inama iba yakozwe n’Imana  yiga ku byawe.

 

Umwigisha: Mushimiyimana Fanny