Jya ukorana umwete

Abantu b’abanyamwete bakunda akazi. Bakorana umwete kugira ngo babone ikibatunga kandi bafashe abandi, kabone n’iyo baba bakora akazi gasuzuguritse.

Uko byagenda kose nta muntu wabaho adakora. Gukorana umwete bigira akamaro nubwo muri iki gihe abantu benshi badashaka gukora.—Umubwiriza 3:13.

“Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”​—Imigani 14:23.