Komera Shikama kuko Marayika w’Umwami Imana agutumweho – Ev. Ndayisenga Esron
Mika 7:8
[8]Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo.
Yobu 19:25
[25]Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.
Lk 1:19
[19]Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y’Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.
Hari igihe kigera ukaba nk’agati mu mazi,ukabura uko wifata mu buzima bwawe kandi abakurebera inyuma babona waragezeyo,ariko Tuza umutima ukure amaso ku muntu,Imana yo izaza ntizaceceka kuko Ijambo rigutumweho,ubwayo nifata ijambo ibindi bigufasheho ijambo bizatuza.
Umunsi mwiza wo kwakira ijwi ry’Imana.
Ev. Ndayisenga Esron