Korali Elayono izamutse umusozi mu rugendo rw’ivugabutumwa

Korali Elayono nyuma yo gukorera  urugendo rw’ Ivugabutumwa mu Ntara y’Iburasirazuba abatari bake bagahembuka abandi bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza, ubu Tariki ya 17 na 18 Kanama hatahiwe abatuye mu Karere ka Rubavu

Korali Elayono yo mu Itorero rya ADEPR  Paroisse ya Remera, Umudugudu wa Remera  mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ikomeje ivugabutumwa ryayo nk’uko yabyiyemeje, ni mur’urwo rwego ubu igiye kwerekeza mu Ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rubavu .

Mu mbaraga, ishyaka n’indirimbo zayo zuzuye amavuta, Korali Elayono izamutse umusozi mu ivugabutumwa, aho izifatanya n’abantu banyuranye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Rubavu  muri Paroisse ya Gisenyi Umudugudu wa Gisenyi.

Ubu Korali Elayono ikaba ikomeje imyiteguro ndetse no Gusenga kugira ngo ivugabutumwa rizagende neza kandi hazaboneke abakizwa benshi cyane ko ari nayo ntego nyamukuru y’uru rugendo.

Mu kiganiro twagiranye n’ umwe mu bayobozi b’iyi korali yagize ati:”Tariki ya 17 na 18 Kanama 2019 turerekeza mu mujyi wa Rubavu kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukiza kandi buhindura, turashimira kandi Itorero ryacu rikomeje kutuba hafi no kudushyigikira mu myiteguro yose irebana  n’ ivugabutumwa dufite”.

Yakomeje agira ati:”ndasaba abaterankunga  bacu kuzaza tugafatanya urwo rugendo tukavuga Yesu i Rubavu,  ikigenderewe cyane akaba ari ukuvana abantu mu byaha tubabwirije ubutumwa bwiza bagakizwa dore ko ari nayo ntego yacu nyamukuru izatujyana i Rubavu”.

Korali Elayono ikaba ivuga ko izibanda ku ndirimbo zabo nshyashya nk’iyitwa”Gusenga Kwawe, Umusaraba,…”

Korali Elayono ubu ikaba iri no mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho.

Twabibutsa ko mu minsi ishize iyi korali iheruka mu rugendo rw’ivugabutumwa mu Karere ka Rwamagana aho abarenga 117 bemeye kwakira umwami Yesu Kristo abandi bagahembuka kubw’ ijambo n’ indirimbo z’iyi Korali.     Abacuranzi na bamwe mu baririmbyi ba Korali Elayono mu myitozo itegura urugendo rw’i Rubavu