Korali Holy Nation mu myiteguro y’igiterane batumiwemo na korali La Source y’i Rubavu

Holy Nation ni korali isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Gatenga ikaba izwiho guhembura imitima ya benshi biturutse ku ndirimbo zifite amavuta igira

kuri ubu rero Holy Nation iri mu myiteguro yo gukorera urugendo i Rubavu muri ADEPR mbugangari aho yatumiwe mu giterane cyateguwe na korali yitwa La Source isanzwe ikorera umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu

Ni igiterane gifite intego igira iti:” kuko turi bo yaremye ituremeye imirimo myiza muri kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo” ni amagambo aboneka mu Abefeso 2:10

muri iki giterane kandi hazaba harimo abavugabutumwa batandukanye, umuhanzi Bosco NSHUTI umaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana n’andi ma korali y’i Rubavu nka Bethlehem, Bethfage, Impuhwe n’izindi

Iki giterane kizamara icyumweru cyose aho kizatangira tariki 05kigasozwa tariki 11 gashyantare uyu mwaka wa 2018

Liliane@agakiza.org