Korali Iriba igiye gutaramira abakunzi bayo b’i Kigali  

Korali Iriba yari imaze igihe itigaragaza mu bitaramo, kuri ubu ubuyobozi bwayo butangaza  ko muri uku kwezi izataramira abakunzi bayo i Kigali.

Korali Iriba ni imwe mu zubatse izina mu Rwanda, ikaba irimo gutegura igitaramo kizaba ku wa 17 Werurwe 2019, bitiriye Alubumu yabo nshya yitwa “Jehovah shammah”. Iki gitaramo kikazabera kuri Dove Hotel, iri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bagize Komite nyobozi y’iyi korali, Neema Marie Jeanne, yavuze ko bari bamaze imyaka ine badashyira igihangano hanze,  bityo ngo bakaba bafite izindi ndirimbo bitegura kumurikira abakunzi babo.

Abajijwe impamvu iyi korali itagishyira hanze ibihangano bishya kenshi nk’uko byari bisanzwe, yasubije agira ati “Ubusanzwe niko bisanzwe bigenda,  ntabwo  bakora alubumu ngo mu myaka ibiri bongere bakore indi barategereza, ariko na none hari ibintu korali iba isabwa ku rusengero hari ibyo iba isabwa ubwayo, imibereho y’abaririmbyi, ntabwo ari ibintu byoroshye.”

Neema yatangaje ko mu gitaramo cyabo bifuza kubona abantu bakizwa, ati “Icya mbere twifuza kubona ni ukubona abantu bakizwa, turifuza kubona imitima yakira ubutumwa Imana yatanze ibutunyujijemo, ubutumwa bw’uko Imana iriho, ikindi twifuza n’imigendere myiza y’iki gitaramo.”

Iki gitaramo cyateguwe na Korali Iriba, kizaba ku wa 17 Werurwe 2019 kuri Dove Hotel, aho bazaba bafatanyije n’abandi bahanzi batandukanye barimo Bosco Nshuti ndetse n’abandi bazagenda batangazwa mbere y’itariki kizaberaho.