Kuba maso dutegereje igihe Yesu azagarukira – Ev. Gatwaza Déogratias

Uyu ni umugani Yesu yarari gucira abigishwa ariko agamije kubabwira ngo babe maso.

Iyo umuntu asinziriye ntamenya ibiri gukorwa kandi ntamenya aho igihe kigeze niyo mpamvu natwe dukwiye kwigira kuri iyi nyigisho tukaba maso dutegereje kugaruka ku mukwe ariwe christo.

Abakobwa batanu babapfu na batanu babanyabwenge bagaragaza impande ebyiri zabantu bategereje kugaruka kwa christo Yesu, batanu babapfu  bategereje umukwe ariko bamutegereza bafite amatabaza adafite amavuta byasobanuraga kubaho utegereje Christo ariko nta masengesho ufite, abandi batanu bari bafite amatabaza n’amavuta byari bisobanuye ko bafite gukiranuka no gusenga muribo.

Umukwe aje bacana amatabaza yabo ariko abandi basanga yazimye ayabo kandi nta mavuta bari bafite kugirango bacane umukwe atambukire ahabona bibuka kujya gushaka amavuta bagarutse basanga urugi rwakinzwe bene data igihe ufite Niki ufite kandi nicyo kwezwa ukarindira Yesu uri maso nagaruka uzabane nawe.

Mbifurije Kuba maso mutegereje kugaruka kwa christo Yesu Hallelujah Haba harabantu bumvise ijambo ry’Imana bakumva haraho batabaye maso bakaba nifuza Kuba bakakira Yesu christo nkumwami numukiza wubuzima bwabo ngo tubasengere.

Kwatuza: Mana mwizina rya Yesu christo turagushimye kubwaba bantu batsinzwe nijambo ryawe beze ubatunganye ubandukure mugutabo cyurupfu ubandike mu gitabo cyubugingo kandi uhereye ubu babe abana nawe ni mwizina rya Yesu christo dusenze twizeye Ameeeeeen.

Imana ibahe umugisha mbifurije gukomeza Kuba maso Imana ibahe umugisha tuzasubira.”