• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza TURWANYE UBUHENEBERE BWO MU MINSI Y'IMPERUKA

KUBA UMUNTU WITWA NDISOBANURA/PAST KAZURA

Admin na Admin
26/03/2018
muri TURWANYE UBUHENEBERE BWO MU MINSI Y'IMPERUKA
0
4
Ibiranga mudakurwa kw’ijambo -Pastor Kazura Jules
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
1,165

KUBA NDISOBANURA
bibuza umuntu kugira inshuti zihamye mu buzima.

.NDISOBANURA

twari twarebye abo twise ba NDIHAGIJE ndetse tunarebera hamwe ibibaranga, turakomeza turebera hamwe ikindi gikomeye kibuza umuntu kugira inshuti zihamye mu buzima. UYU TUMWITA

.NDISOBANURA

Uyu ni umuntu udashobora kubura uko yisobanura ku kintu icyaricyo cyose, kandi abikora agereka amakosa ku bandi cyangwa se ku bintu mu rwego rwo kwerekana ko nta kosa agira, ko atibeshya. Ibitari mu murongo mwiza, bitameze neza, bidatunganye, byose biba byatewe n’abandi.

B. IBIRANGA BA NDISOBANURA

a.i. Ni gake cyane yibonamo ikosa, amakosa afitwe n’abandi

Iyi ni kamere tubona mu Itangiriro ry’icyaha ubwo Adamu yamaraga gukora icyaha we n’umugore we, igihe baryaga imbuto z’igiti Imana yababaujije, ariko Imana yabaza Adamu uko byagenze, we ntiyemere uruhare rwe, ahubwo yisobanura agira ati”Umugore wampaye niwe wazimpaye ndazirya” ikosa rya mbere yarishyize ku Mana yamuhaye umugore, irya kabiri riba ku mugore wamuhaye imbuto, we nta cyaha afite, byakomeje bityo n’umugore ati ni inzoka yanshutse…… (Itangiriro 3:1-13), muri make byose biterwa n’abandi.
Umuntu umwe ngo yasuye ahantu, ahageze aganira na nyir’urugo, ikiganiro kirashyuha Madamu yibagirwa ko yashyize inkono ku ziko, nuko mu kanya gato biba birashiriye, impumuro itari nziza igeze aho baganiriraga umugore yiruka agiye gutabara ibyari bisigaye, agarutse aza yarakaye, yivovota ntawareba, aratangira ati”Wa muntu we ubu turi mu bihe bibi, ubukara bw’iki gihe buraka nkubwasaze, ubusafuriya nabwo basigaye bagurisha, ugashyira ku mbabura kakaba karatse kagashyuha nk’akasaze, ububabura bw’iki gihe nabwo sinzi uko bwabaye, gatangira gufata umuriro kakaba gatwitse ibintu, imiyaga yubu nayo yose ihuha nk’iyahanzweho, yose wagirango bayerekeje iwanjye, abana banjye nabo sinzi iyo baba bagiye, ni indangare cyane, mbese iyo mpumuro wumva n’ibiryp byashiriye kubera ibyo byose. Muri make kuba ibiryo byashiriye si ikosa rye ahubwo ni amakosa y’amakara; imbabura; isafuriya, umuyaga n’abana bo mu rugo, kandi arwe warangaye ariko we siko abyumva.
Igihe cyose uyu muntu aba yiteguye gushyira amakosa ku bandi nicyo gituma batinya gukorana ikintu nawe kuko ahindukira agashyira ibibazo byavutse ku bandi bantu. Mwabana ibintu bimeze neza ariko uba witeguye ko igihe cyose bitagenze neza uzabona akaga naho mwaba mwafatanije muri byose icyaha kizakugarukaho, uwo nta kindi gikorwa rero usibye kumugendera kure uko bishoboka kose.

a.ii. Mu kanwa ke ahorana kwivovota kandi yivovotera abantu cyangwa ibintu.

Aho uhuriye n’uyu muntu uba uziko agiye gutangira kukubwira ibyo abantu (babana, abo bahuye, abo bakorana, aho yasengeye, mu modoka yagiyemo, kw’isoko, ………) bakoze bibi cyangwa bamukoreye bibi kuko ni gake avuga ibyiza, cyangwa ngo we avuge ibyo yakoreye abandi bitari byiza cyangwa ibyo yagizemo uruhare byatumye ibitu bitagenda neza.
Reka nkwereke gato uyu muntu, tuvuge ko yinjiye mu rusengero, akicara ku ntebe maze ikamwanduriza ipantaro, ako kanya aho kumenya ko yicaye atabanje kureba ngo ahanagure aho agiye kwicara, ahubwo aherako yitotomba ngo abashinzwe urusengero bakora iki n’ibindi byinshi…..icyo nicyo kiri bube ikiganiro cy’ibyo yavanye gusenga. Yego hari ibyo abashinzwe urusengero batakoze ariko nawe reba neza hari icyo utakoze, wari kubanza ukangenzura aho wicara. Reka turebe mu rugo abantu bagiye kuryama bakibagirwa gufunga urugi maze abajura bakabiba, maze umugabo mu rugo si ugutuka abarurimo bose ye, uhereye kuwa mbere ukageza ku wanyuma ko ari indangare maze we ntamenye ko nawe ari mu barebwaga n’ikibazo cyo kureba niba baraye bafunze neza inzugi. Hariho inkuru nsoma muri Bibiriya zikansensa cyane, muri zo harimo iya Nebukadinezari waryamye maze akarota inzozi zikamuhangayikisha umutima maze bwacya akazibagirwa, muzi icyo yakoze yahamagaye abantu yari aziho ubushishozi bose mu gihugu nuko abategeka kumusobanurira inzozi ubwe nawe atibuka, kandi ngo nibatabikora arabica. Nebukadinezari we wibagiwe inzozi arumva nta kosa afite ahubwo abatari buzisobanure nibo baricwa, nyumvira nawe, kandi ibyo byamuteye kurakara cyane nkaho afite impamvu, ubwo se uwo muntu aho abantu batamuhunga ni hehe? (Daniyeli 2).
Ubwo Yesu yigishaga yerekanye ikibazo cyaba bantu aho kiri ndetse anatanga igisubizo aho yagize ati”wa ndyarya we banza witokore umugogo ukuri mu jisho, bityo ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe. (Matayo 7:3-5), aha Yesu ntiyabuzaga abantu kuba bakosora abandi cyangwa kubona ko amakosa amwe aba yatewe n’abandi ahubwo yigishaga kubanza kureba mbere yo kugaya no gushinja abandi, niba wowe ari nta ruhare waba wagize mu bintu cyangwa niba wowe uri shyashya, hanyuma iyo ukoze utyo bituma uhana abandi cyangwa ubakosorana umutima w’imbabazi n’urukundo, bigabanya no guhora wivovotera abantu n’ibintu kuko uzi neza ko nawe utari misoso igoroye, yewe bituma ubasha no kubona ibyiza by’abandi no kugerageza kwabo, ukanabashima. Buriya iyo Nebukadinezari aza kumenya ko afite ikibazo cyo kuba we yibagiwe ibyo yarose, mu magambo ye yari kuvugana ikinyabupfura no kwitonda, akareka gukangisha urupfu, ahubwo akabasaba kumufasha. Ariko uzi kubana n’umuntu uzi neza ko n’amakosa ye ari wowe uzayikorera, ntibyoroshye.

Ibiherukaa

Kuba mu rwihisho rw'isumba bizakurenza ibihe bibi

Ibikurikira

Imana ntitererana abayumvise

inyigisho

Ibiranga mudakurwa kw’ijambo -Pastor Kazura Jules
TURWANYE UBUHENEBERE BWO MU MINSI Y'IMPERUKA

SOBANUKIRWA UMUNTU WITWA NDISOBANURA/Past Kazura Jules

05/04/2018
Ibiranga mudakurwa kw’ijambo -Pastor Kazura Jules
TURWANYE UBUHENEBERE BWO MU MINSI Y'IMPERUKA

IBIRANGA BA NDIHAGIJE/PAST KAZURA JULES

24/03/2018
Ibiranga mudakurwa kw’ijambo -Pastor Kazura Jules
TURWANYE UBUHENEBERE BWO MU MINSI Y'IMPERUKA

. NDIHAGIJE (Self Sufficient MU BITERA UMUNTU KUNANIRWA KUBANA N’ABANDI/KAZURA JULES

24/03/2018
Ese icyaha ni iki?
TURWANYE UBUHENEBERE BWO MU MINSI Y'IMPERUKA

Ibiranga wa wundi wifuza kuba uw’imbere bikabije

22/03/2018
Ese icyaha ni iki?
TURWANYE UBUHENEBERE BWO MU MINSI Y'IMPERUKA

BIMWE MU BITERA UMUNTU KUNANIRWA KUBANA N’ABANDI

22/03/2018
Ibikurikira
Imana ntitererana abayumvise

Imana ntitererana abayumvise

Ibitekerezo 4

  1. Odette says:
    7 years Hahise

    Pasteur Imana iguhe umugisha aya magambo arimo inyigisho ikomeye kenshi abantu niko tumeze dukunda kwigira beza Imana imbabaeire kandi inyigishe kubanza kwimenya mbere yo gushyira amakosa kubandi

    Reply
  2. Flora mimi says:
    7 years Hahise

    Imana iguhe umugisha kumagambo meza utubwiye. Arimo ubwenge

    Reply
  3. Théoneste says:
    7 years Hahise

    Aya magambo ndayakunze cyane iyi ni imico iranga abantu nakita abana kuko nibo bahorana ukuri amakosa akaba ay’abandi.ikintu gikomeye aha ni “ukutimenya no kwitegeka” kuko uramutse wiyizi wasenga isengesho ry’uyu muririmbyi rigira riti “Ubwo wampinduye umwana none umpindure ingeso.

    Reply
  4. NGABO Emmanuel says:
    7 years Hahise

    Jye nafashijwe cyane pe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.