Kubabarira n’inyungu zabyo

Ibyanditswe nifashijije biri muri Matayo: 18 = 21-35, 5: 23-24; Yesaya 53: 4-7

Ntitwavuga kubabarira nyako tutaravuga ibyo abantu bita kubabarira ariko atari ukubabarira.

Kubabarira si ukwibagirwa

Kubabarira si ukwirengagiza cyangwa kurenzaho kugirango ukunde ubane n’uwaguhemukiye amahoro.

Kubabarira si itegeko cyangwa ibwiriza umuntu ahabwa ngo byanze bikunze agomba kuryubahiriza.

Kubabarira ntibikuraho ko amategeko y’Igihugu yubahirizwa mu gihe uwakoze icyaha ubutabera hari ibyo bumukurikiranaho kabone niyo uwo yahemukiye yaba amubabariye mu ruhame.

Kubabarira si ukurwara inzika ngo bizagere naho wihorera.

Kubabarira si ukubwira umuntu ngo ndakubabariye ariko ntuzongere.

Kubabarira si ukuvuga ngo uwampemukiye naza kunsaba imbabazi nzazimuha.

Noneho reka tuvuge KUBABARIRA icyo ari acyo.

Kubabarira ni urugendo rukorerwa mu mutima w’umuntu wakomeretse hanyuma yamara kwakira no kwemera ibyamubayeho agatera intambwe yo kubabarira uwamuhemukiye, uwamuhemukiye yaba yemera ikosa yakoze cyangwa ataryemera.

Kubabarira ni uguha impano ikomeye uwaguhemukiye atari akwiriye kubona,

Kubabarira bidusaba ingufu ariko kutababarira byo birahenda kandi birarushya kurusha.

Ese nihehe tuvana ubuntu butubashisha kubabarira (Yesaya 53: 4-7)

Aha bidusaba gutumbera Yesu waje akadupfira ku musaraba tukemera kumuha intimba zacu, imibabaro yacu, indwara zacu; ibicumuro n’ibyaha byacu n’ibindi bitugoye byose hanyuma akatuvunjira akaduha imbabazi.

INYUNGU ZIVA MUKUBABARIRA

Kubabarira uwaguhemukiye bituma nawe ubabarirwa n’Imana (Matayo 18: -35). Bituma ukira ibikomere ukakira ubuzima bwo kubaho mu mudendezo.

Kubabarira bidufasha kudaha Satani icyuho ngo yinjire mu ntekerezo zacu (Abefeso: 26-27; 2 Abakorinto: 2 = 7; 11).

Ese hari umuntu usanze utarababariye? Ni iyihe nzitizi usanze ikubuza kubabarira? N’uwuhe mujinya n’uburakari ukeneye kwihana?

 

Umwigisha: Ev. Kayiranga Deo